FCC yagize icyo ivuga nyuma y’aho Kabila atangiye kuburanishwa.
Ihuriro ry’amashyaka rya Front Commun pour le Congo, FCC, ryatangaje ko ritewe impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rigaragaza ko urikuzanwa n’ubutegetsi buriho bwatangiye kuburanisha Joseph Kabila wayoboye iki gihugu rivuga ko bitanyuze mu mucyo.
Bikubiye mu itangazo iri huriro ry’amashyaka ryashyize hanze, aho ryamaganiye kure urubanza ruregwamo Kabila watangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rw’igisirikare.
Rivuga ko gukurikirana Kabila bigamije kumusibira amayira mu rugendo rwe rwa politiki, kandi ko uru rubanza rugamije guhungabanya umwuka wa politiki, ndetse kandi ngo bikaba bishobora gutiza n’umurindi ibibazo biri muri iki gihugu.
Joseph Kabila aregwa ibyaha bikomeye birimo iby’intambara n’ibyibasira inyokomuntu, ibyaha bishingiye ku gushinjwa gufasha ihuriro rya AFC/M23.
Rikomeza rivuga ko Kabila ari impirimbanyi y’amahoro, ishyize imbere ubumwe bw’igihugu kandi ko yiteguye gukoresha ubunararibonye bwe mu miyoborere y’igihugu.
FCC iri mu mahuriro y’amashyaka akomeye arwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, rivuga ko ryafashe ingamba zikomeye zo kwamagana ryivuye inyuma ubu buryo bwo kugira ubutabera igikoresho cya politiki.
Hagataho, rihamagarira kandi abanyagihugu guhuza imbaraga, kandi rigasaba ko ubutegetsi bugomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abanyapolitiki bose, barimo n’abatavutavuga rumwe na bwo.