“FDLR Ikiriho ni Inkingi y’Imvugo z’Urwango mu Karere k’Ibiyaga Bigari” – Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bidashobora gucika burundu mu karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe umutwe wa FDLR ugikomeje kubaho no gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi yabigarutseho tariki ya 23/02/2026, mu nama mpuzamahanga yo kurwanya ivangura n’irondaruhu yabereye mu Busuwisi, aho yibukije ko imvugo z’urwango, iyo zidahagaritswe hakiri kare, zishobora guhinduka intwaro ya politiki iganisha ku ihohoterwa rikabije no ku byaha byibasira inyokomuntu.
FDLR yashinzwe mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishingwa n’abasirikare n’abayobozi ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, bahungiye mu burasirazuba bwa RDC nyuma yo gutsindwa. Uyu mutwe wakomeje kwisuganya no kwiyubaka mu buryo bwa gisirikare n’ubwa politiki, uza no gufatirwa ibihano n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kubera ibikorwa byawo by’iterabwoba n’ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko, nubwo hashize imyaka 25 hasohowe Itangazo rya Durban ryari rigamije guhuza ibihugu mu kurwanya ivangura n’irondaruhu, imvugo zibiba urwango zigikomeje gukwirakwizwa, cyane cyane mu bice birangwamo umutekano muke.
Yagize ati:
“Ingengabitekerezo ya Jenoside ntiyacitse mu 1994. Yabaye nk’iyimuriwe ahandi, ibona ubutaka burumbutse mu burasirazuba bwa RDC. Kuba FDLR igikomeje kubaho, ari umutwe washinzwe n’abakoze Jenoside kandi warafatiwe ibihano na Loni, bigaragaza ko kudahana ari yo nkingi ituma ingengabitekerezo mbi ikomeza gusagamba no kwanduza ibisekuru.”
Minisitiri yasobanuye ko amateka agaragaza neza uko imvugo zibiba urwango zitangira zifatwa nk’amagambo asanzwe, ariko uko zigenda zemerwa buhoro buhoro, zikinjira mu nzego za politiki, iz’umutekano n’igisirikare, bikarangira zivuyemo ibikorwa by’urugomo rukabije.
Yibukije ko u Rwanda rwashegeshwe n’ingaruka z’imvugo z’urwango mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho itangazamakuru n’abanyapolitiki babibye urwango rushingiye ku moko, bikarangira bihindutse itsembabwoko.
Yavuze ko no muri iki gihe, mu karere k’Ibiyaga Bigari, hari ibimenyetso bigaragaza ko ayo mateka ashobora kwisubiramo mu gihe nta ngamba zihamye zifatwa.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu Minembwe, aho yavuze ko Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero, bagahabwa isura y’abanyamahanga, inzira zibahuza n’abandi zigafungwa—ibintu ashobora gufata nk’ibimenyetso by’ibikorwa bigamije kubatsemba.
Yagize ati:
“Iyo abaturage batangiye gufatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, ibibazo byabo bikirengagizwa, ivangura rikinjira mu nzego zose z’ubuyobozi n’umutekano, biba ari intambwe iganisha ku byaha bikomeye birimo n’itsembabwoko.”
Yongeyeho ko guceceka kw’umuryango mpuzamahanga ku mvugo n’ibikorwa nk’ibi bishobora kurushaho guha imbaraga abakwirakwiza urwango.
Minisitiri yasabye ko habaho ingamba zihuriweho kandi zihuse zo kurwanya imvugo zibiba urwango, cyane cyane mu bihugu bifite amateka y’amakimbirane ashingiye ku moko. Yagaragaje ko ari ngombwa gushyiraho urwego rw’akarere ruhuza ibihugu byiyemeje kurwanya byimazeyo imvugo z’urwango n’umuco wo kudahana, rukanakorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Yashimangiye ko kurwanya imvugo z’urwango atari inshingano z’igihugu kimwe gusa, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, hagamijwe gukumira ko amateka mabi yisubiramo.
Mu gusoza, Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko amahoro arambye atagerwaho hatabayeho kurwanya byimazeyo ingengabitekerezo y’urwango, gushyira imbere ubutabera no guhana abakoze ibyaha, kuko kudahana ari byo bitiza umurindi amakimbirane n’urugomo mu karere.






