FDLR na FARDC nyinshi zafatiwe ku rugamba.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize wafashe mpiri ingabo nyinshi za FARDC na FDLR mu mirwano yabereye mu duce two muri teritware ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni amakuru yemejwe n’uyu mutwe wa m23 ubwo werekanaga abo wafatiye ku rugamba barimo abasirikare ba Congo, abarwanyi ba FDLR n’abo muri Wazalendo.
Umuvugizi wa m23 mu byagisirikare, Lt col. Willy Ngoma ni we wayoboye igikorwa cyo kwerekana abo wafatiye ku rugamba.
Abasirikare ba FARDC berekanwe babarirwa muri mirongo, kimwe n’abo muri Wazalendo ndetse n’abo muri FDLR.
Mu mashusho m23 yashyize hanze ikoresheje imbugankoranyambaga, hari aho Willy Ngoma yumvikanye abaza babiri ba FDLR imyaka yabo ya mavuko, bamusubiza ko bafite 13.
Bibaye ubwa mbere kuva intambara yatangira hagati y’igisikare cya Congo n’umutwe wa m23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bafata abarwana ku ruhande rwa leta ari benshi cyane.
M23 ikaba yarasobanuye ko yerekanye ziriya matekwa mu rwego rwo kunyomoza propaganda z’igisirikare cya RDC kigize igihe cyigamba kuyirukana mu mirwano ibera muri Lubero.
Ni kandi Fardc mu cyumweru gishize yerekanye uwo yavugaga ko ari umusirikare w’u Rwanda yafatiye mu mirwano, usibye ko yaba m23 n’igisirikare cy’u Rwanda bose bihutiye mu kuyinyomoza.
Ikindi nuko m23 yerekanye umurundo w’imbunda yambuye ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Hagataho Lt Col Willy Ngoma yanasezeranye ko ingabo z’u mutwe wa m23 ziteguye guhangana n’ibitero by’ingabo za Leta.