FDLR, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe y’itwaje intwaro, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.
Abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, bambwitswe umwamburo w’igisirikare cy’u Burundi, mu rwego rwo kugira barwanye Abanyamulenge bavuga ko bari kurasa Twirwaneho mu misozi miremire y’Imulenge, muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amasoko yacu atundukanye dukesha iyi nkuru abivuga.
Kuva mu kwezi kwa munani uyu mwaka, muri Rurambo hisutse Interahamwe(FDLR ) nyinshi, zikaba zaragiye zituruka mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga.
Ubwo zahungiraga muri ibyo bice zahitiye ahitwa mu Gitoga, zakirwa n’umutwe wa Gumino yo kwa Nyamusara na Maï Maï iyobowe n’uwiyita General Rushaba. Iyi mitwe yombi izwiho ubufatanye kuva mwivuka ryayo.
Byanavuzwe kandi ko iz’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa Kigali ko zaje ziri kumwe n’abana n’abagore.
Nyuma uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda, mu kugera muri Rurambo wakomeje gukorana na Gumino na Maï Maï, ariko kandi wijibana cyane cyane n’ingabo z’u Burundi.
Amakuru MCN dukesha abaturiye ibyo bice avuga neza ko “igisirikare cy’u Burundi kibarizwa muri iyi misozi y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, ku masezerano y’igihugu cyabo n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyambitse iz’interahamwe imyambaro yigisikare cyabo mu rwego rwo kuyobya amarari.”
Minembwe Capital News, yanamenye ko aya matsinda yose, iry’ingabo z’u Burundi, FDLR, Maï Maï n’irya Gumino, isaha iyariyo yose bashobora gutangiza ibitero byo kuri mbura Abanyamulenge, bashingiye ko barwanya Twirwaneho.
Aya makuru avuga kandi ko ingabo z’u Burundi zitahaye FDLR imyambaro gusa, hubwo ko zanabahaye n’ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda n’amasasu.
Andi makuru yo ku ruhande, avuga ko ibyo bikundi byose ko byaba bishaka gushora intambara ku Rwanda, ni mu gihe kuri none aba barwanyi hamwe n’ingabo z’u Burundi bari ahitwa mu Kidote, ku Gitabo, Nyundo, Gatobwe na Mulenge.
Naho ahitwa mu Kitavuzampegere, abayobozi ba Gumino, Maï Maï, FDLR n’abo mu ngabo z’u Burundi bahamaze iminsi ine; bikavugwa ko bari mu mipango yikigomba gukorwa, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Nyuma yo kwakira ayo makuru, MCN yagerageje kubaza uruhande rwa Twirwaneho, rwenda kugabwaho ibitero, umuvugizi wayo ntiyashima kugira icyo abivugaho, ariko umwe wo muri iryotsinda yatubwiye ko bari maso, ndetse anatanga n’ubutumwa bwanditse agira ati: “Tura bizi ko FDLR, Maï Maï, Gumino n’ingabo z’u Burundi na FARDC bari mu myiteguro yo kutugabaho ibitero, ariko turi maso. Ubundi kandi bazabona imbaraga zacu. Ntabwo turi abana turi abagabo.”
Ibi bikaba byongeye gutuma ibice byo mu misozi miremire y’Imulenge bigira umutekano muke, byumwihariko muri Rurambo no muri teritware ya Uvira yose muri rusange.