Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FDLR, ingabo z’u Burundi, n’indi mitwe y’itwaje intwaro, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 23, 2024
in Regional Politics
0
FDLR, ingabo z’u Burundi, n’indi mitwe y’itwaje intwaro,  mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FDLR, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe y’itwaje intwaro, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, bambwitswe umwamburo w’igisirikare cy’u Burundi, mu rwego rwo kugira barwanye Abanyamulenge bavuga ko bari kurasa Twirwaneho mu misozi miremire y’Imulenge, muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amasoko yacu atundukanye dukesha iyi nkuru abivuga.

Kuva mu kwezi kwa munani uyu mwaka, muri Rurambo hisutse Interahamwe(FDLR ) nyinshi, zikaba zaragiye zituruka mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga.

Ubwo zahungiraga muri ibyo bice zahitiye ahitwa mu Gitoga, zakirwa n’umutwe wa Gumino yo kwa Nyamusara na Maï Maï iyobowe n’uwiyita General Rushaba. Iyi mitwe yombi izwiho ubufatanye kuva mwivuka ryayo.

Byanavuzwe kandi ko iz’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa Kigali ko zaje ziri kumwe n’abana n’abagore.

Nyuma uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda, mu kugera muri Rurambo wakomeje gukorana na Gumino na Maï Maï, ariko kandi wijibana cyane cyane n’ingabo z’u Burundi.

Amakuru MCN dukesha abaturiye ibyo bice avuga neza ko “igisirikare cy’u Burundi kibarizwa muri iyi misozi y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, ku masezerano y’igihugu cyabo n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyambitse iz’interahamwe imyambaro yigisikare cyabo mu rwego rwo kuyobya amarari.”

Minembwe Capital News, yanamenye ko aya matsinda yose, iry’ingabo z’u Burundi, FDLR, Maï Maï n’irya Gumino, isaha iyariyo yose bashobora gutangiza ibitero byo kuri mbura Abanyamulenge, bashingiye ko barwanya Twirwaneho.

Aya makuru avuga kandi ko ingabo z’u Burundi zitahaye FDLR imyambaro gusa, hubwo ko zanabahaye n’ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda n’amasasu.

Andi makuru yo ku ruhande, avuga ko ibyo bikundi byose ko byaba bishaka gushora intambara ku Rwanda, ni mu gihe kuri none aba barwanyi hamwe n’ingabo z’u Burundi bari ahitwa mu Kidote, ku Gitabo, Nyundo, Gatobwe na Mulenge.

Naho ahitwa mu Kitavuzampegere, abayobozi ba Gumino, Maï Maï, FDLR n’abo mu ngabo z’u Burundi bahamaze iminsi ine; bikavugwa ko bari mu mipango yikigomba gukorwa, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.

Nyuma yo kwakira ayo makuru, MCN yagerageje kubaza uruhande rwa Twirwaneho, rwenda kugabwaho ibitero, umuvugizi wayo ntiyashima kugira icyo abivugaho, ariko umwe wo muri iryotsinda yatubwiye ko bari maso, ndetse anatanga n’ubutumwa bwanditse agira ati: “Tura bizi ko FDLR, Maï Maï, Gumino n’ingabo z’u Burundi na FARDC bari mu myiteguro yo kutugabaho ibitero, ariko turi maso. Ubundi kandi bazabona imbaraga zacu. Ntabwo turi abana turi abagabo.”

Ibi bikaba byongeye gutuma ibice byo mu misozi miremire y’Imulenge bigira umutekano muke, byumwihariko muri Rurambo no muri teritware ya Uvira yose muri rusange.

Tags: AbanyamulengeFardcFDLRGuminoMaï Maï
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Igisirikare cya Israel cyahitanye abasirikare ba Hamas benshi muri Gaza.

Igisirikare cya Israel cyahitanye abasirikare ba Hamas benshi muri Gaza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?