Fizi: Hamenyekane icyo FARDC irimo gutegura nyuma y’aho Twirwaneho iyikubise ahababaza.
Nyuma yuko ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB, FDLR na Wazalendo rigabye ibitero mu minsi itatu yikurikiranya mu bice bya Minembwe bituwe n’Abanyamulenge benshi, ariko Twirwaneho irwanirira aba Banyamulenge bikarangira ihanye kubi ririya huriro rigaba biriya bitero; ubu noneho ubuyobozi bwaririya huriro muri Fizi na Uvira bwohereje abandi basirikare benshi kuja kurwanya uyu mutwe wa Twirwaneho, nk’uko Minembwe Capital News yahawe aya makuru n’abari i Fizi.
Kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru mu nkengero za Minembwe hagabwa ibitero, aho byagabwe mu Marango aherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe ho muri secteur ya Lulenge na Mikenke iherereye muri secteur ya Itombwe.
Ni ibitero kandi aba Banyamulenge bagabweho no ku wa kane, ndetse n’uyu munsi ku wa gatanu, kuko batewe mu gice cya Mukoko na Nyaruhinga, ariko aha’rejoho batewe mu irembo rya Gahwela na Kivumu.
Ariko nk’uko amakuru abivuga nuko iri huriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri ibi bitero byose ryagabye ku Banyamulenge, ryarihuriyemo n’ibirushya byinshi, ni mu gihe Twirwaneho yaryambuye ibikoresho bya gisirikare, ndetse kandi bamwe mu basirikare bo muri iryo huriro baburirwa irengero, abandi babiburiramo ubuzima.
Ubundi kandi, uyu mutwe wa Twirwaneho wagiye usubiza biriya bitero byose inyuma.
Muri ubwo buryo, ubuyobozi bw’iri huriro ry’ingabo za Congo muri teritware ya Fizi na Uvira bwohereje abandi basirikare benshi mu Minembwe.
Ubuhamya dukesha umwe uri i Fizi, bugira buti: “Abasirikare benshi bo muri FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, bari kuzamuka berekeza mu Minembwe. Bagiye ku rwanya Twirwaneho.”
Bushimangira ibi bugira buti: “Naha mu muhana wa Fizi hari abasirikare benshi, bamwe bavuye i Baraka, abandi baturutse i Uvira. Bose bari gutumwa kuja kurwana mu Minembwe.”
Aya makuru avuzwe mu gihe Justin Bitakwira uzwiho urwango rukomeye ku Banyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange yakiriwe i Uvira.
Bitakwira yageze i Uvira aturutse i Bujumbura, nyuma yokuva i Kinshasa akabanza guca i Lubumbashi n’i Kalemi mu ntara ya Tanganyika akabona kwereza i Bujumbura mu Burundi aho yavuye ahita aja aha i Uvira.
Bikaba bizwi ko uyu mugabo yazaniye Wazalendo ibikoresho bya gisirikare ndetse n’amafranga; gusa hakaba hari amakuru ataragenzurwa neza avuga ko bimwe muri ibyo bikoresho byagisirikare byazaniwe Wazalendo byaburiwe irengero.
Kuza kw’ibi bikoresho byagisirikare n’amafranga ya Wazalendo, bivugwa ko bije mu rwego rwo kugira ngo Wazalendo batangize urugamba rwo kubohoza ibice byigaruriwe na m23 na Twirwaneho.
Muri ibyo bice birimo Kamanyola iyo uyu mutwe wa m23 uheruka gufata, na Bukavu ifatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, ikaba yarafashwe n’uyu mutwe tariki ya 16/02/2025, ndetse na Minembwe, iyo Twirwaneho yigaruriye ku ya 21/02/2025.