Fizi: Imirwano Ikaze i Kirindye, Abaturage Barahunga, Ingabo za RDC Zisubira Inyuma
Imirwano ikaze ihanganishije ihuriro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24/12/2025, mu gace ka Kirindye, kari mu misozi ihanamiye umujyi wa Makobola, muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka ku masoko yizewe avuga ko iyi mirwano yatangiye mu masaha ya kare ya mu gitondo, ikaba igikomeje kugeza ubu. Ku ruhande rwa Leta, haravugwa ingabo zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi, aho bivugwa ko zimwe ziri gusubira inyuma zerekeza mu mujyi wa Baraka, ufatwa nk’icyicaro gikuru cy’intara, nyuma y’ifatwa rya Bukavu na Uvira.
Iyi ntambara ikomeje guteza ihungabana rikomeye ry’umutekano n’ubuzima bw’abaturage, benshi bakaba bahungira muri Tanzania, u Burundi, no mu mujyi wa Baraka, hamwe n’abasirikare ba FARDC bari gusubira inyuma. Abasesenguzi bagaragaza ko ibi bintu byongera impungenge ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.






