Fizi: Mai Mai y’Ababembe yakubitiye iy’Abapfulero ahababaza
Umutwe w’inyeshyamba wa Mai Mai uyobowe na General Hamuli Yakutumba wo mu bwoko bw’Ababembe, wasubiranyemo n’uw’Abapfulero na wo uyobowe na Colonel Ngomanzito, birangira uw’Abapfulero uvugitiwe umuti nyuma yo gusenyerwa ibirindiro byawo bikomeye.
Ni mu butumwa bw’amajwi n’amashusho, aho bukomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, bugaragaza ikambi ya Mai Mai Biroze Bushambuke y’Abapfulelo yahawe inkongi y’umuriro.
Ni ikambi buriya butumwa bugaragaza ko yari iherereye mu gice cyo muri secteur y’i Lulenge muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu majwi anaherekeje ayo mashusho anagaragaza kandi ko iyi kambi ya Mai Mai Biroze Bushambuke ari yo yagiraga nini muri iki gice.
Ati: “Ikambi yabo nini twayihaye inkongi y’umuriro. Amazu yose ya Bishambuke ari hasi, yihindutse umuyonga.”
Undi mu rwanyi wo muri Mai Mai yo kwa Gen Hamuli Yakutumba, yumvikanye agira ati: “Bishambuke yavuze ko izarwana n’Ababembe, none irihehe? Yahunze yose. Aba Bapfulero ni bo bavuze koko ngo bazahangana n’Ababembe! Ni bahagarare be guhunga.”
Mu mashusho ubona amazu agera ku mirongo yaka umuriro, umwotsi uri gututumba hejuru mu kirere.
Ni amashusho kandi anagaragaza abarwanyi bo muri uyu mutwe wa Mai Mai y’Ababembe bari kwiyamirira batuka Abapfulero.
Ati: “Abapfulero barihe? Ko bavuze ngo bazahangana n’Ababembe, none bari he? Ni baze duhangane.”
Nk’uko kandi ubu butumwa bubisobanura n’uko uruhande rwo kwa General Hamuli Yakutumba rwatwitse iriya kambi ya Mai Mai Biroze Bushambuke y’Abapfulelo, rwari ruyobowe n’umukomanda witwa Jonas.
Imirwano hagati y’impande zombi yatangiye hagati muri kiriya cyumweru gishize, ariko bigeze ku wa gatanu no ku wa gatandatu ifata indi ntera.
Kimwecyo, uyu munsi ntahabereye imirwano y’izi mpande zombi, ariko ubushamirane bwo buracyakomeje, nk’uko amakuru ava mu bice iberamo abivuga.






