Fizi: Ubuhunzi n’Ibura ry’Ibiribwa Bishyira Abaturage mu Kaga Gakomeye
Fizi, teritware yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iri kunyura mu bihe bikomeye cyane byuzuyemo ibibazo by’umutekano muke, ibihombo by’ubukungu n’ingaruka zikomeye z’ikibazo cy’ubutabazi. Aka gace kari mu mwijima w’intambara, aho imirwano ikomeje guhuza ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, bigatuma ubuzima bw’abaturage buhungabana bikomeye.
Nyuma y’imirwano iherutse, Ibitaro Bikuru bya Fizi byakiriye umubare munini w’abakomerekejwe n’intambara, aho abakomeretse barenga 100 bakiriwe mu gihe ibyo bitaro bifite ubushobozi bw’ibitanda 25 gusa. Ibi byashyize serivisi z’ubuvuzi mu gitutu gikomeye, abaganga n’abaforomo bakora mu bihe bitoroshye, ndetse bamwe mu barwayi bakabura ubuvuzi bukwiye.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima abivuga, ibi bitaro byasabye inkunga yihutirwa y’imiryango mpuzamahanga, cyane cyane Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (CICR), kugira ngo ifashe mu kwita ku bakomerekejwe n’intambara no mu gutanga ibikoresho by’ibanze by’ubuvuzi.
Uretse ikibazo cy’ubuzima, ikibazo cy’ubuhunzi n’inzara kiri ku rwego ruteye impungenge zikomeye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ritangaza ko abimuwe mu byabo barenga miliyoni 1.5 muri Kivu y’Amajyepfo, aho igice kinini cyabo kiri mu gace ka Fizi, bakaba babayeho batagira ubufasha buhagije.
Umuyobozi wa teritware ya Fizi, Samy Kalonji Badibanga, yatangaje ko abaturage benshi bimuwe “batereranwe kandi badafite ibiribwa bihagije, amazi meza, serivisi z’ubuvuzi n’uburinzi bukwiye.” Yongeyeho ko abana ari bo bibasirwa cyane, aho abana 1,800 barwaye imirire mibi ikabije, mu gihe abandi barenga 6,600 bafite imirire mibi iri hagati, bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inzara n’ubukene bukabije.
Intambara n’ubuhunzi byatumye ibikorwa by’ubuhinzi bihagarara, imihanda myinshi igafungwa, bigatuma ibicuruzwa by’ibanze bizamuka mu biciro ku buryo bukabije. Ifu, umuceri, amavuta n’ibishyimbo byabaye inzozi ku miryango myinshi, cyane cyane ku bimuwe n’abaturage bakennye.
Amateka y’akarere ka Fizi: Isibaniro ry’amakimbirane adashira
Fizi imaze imyaka myinshi yibasirwa n’umutekano muke, bitewe n’uko iherereye mu gace k’igihugu karangwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro iharanira ubutegetsi, ubutaka cyangwa umutungo kamere n’intambara za moko. Ibi byatumye aka gace kabamo imiryango ihora ihunga, igasubira mu byabo, ikongera ikahava, bigatuma iterambere ridindira imyaka myinshi.
Nubwo hari imbaraga zishyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta n’imiryango mpuzamahanga, abaturage ba Fizi baracyari mu kaga gakomeye. Inzobere mu by’ubutabazi zisaba ubufasha bwihuse, kugarura umutekano urambye no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abana, abagore n’abageze mu zabukuru.
Hatabaye igikorwa gifatika kandi gihamye, aka karere gashobora gukomeza kurohama mu mwijima w’intambara, inzara n’uburwayi, bikazagira ingaruka ndende ku gihugu cyose no ku karere k’Ibiyaga Bigari.






