Fizi: Wazalendo barasanye abatari bake babigenderamo.
Abarwanyi babiri bo mu ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatikanya n’ingabo za guverinoma ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, baguye mu mishyamirano y’impande zibiri y’iryo huriro rya Wazalendo yabereye mu gace kamwe ko muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Irasana ryakanya gato hagati y’impande zibiri zo muri Wazalendo ryadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/05/2025.
Minembwe Capital News yamenye neza ko iri rasana ryabereye mu gace kitwa Malicha/Simbi. Aka kakaba geherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Baraka izwi nk’umujyi munini wo muri teritware ya Fizi.
Ni irasana amakuru avuga ko ryasize rihitanye babiri bo muri Wazalendo, abandi n’abo bataribake barakomereka.
Kimweho kumenya abayobozi bayoboye impande zarwanye biracyagoranye, kuko abarwanye baracyari ku rwego rwo hasi, ariko bikavugwa ko impande zose zarwanye ko ari abo kwa Yakutumba.
Wazalendo, gusubiranamo kwabo birasanzwe yaba abari muri Fizi na Uvira. Mu mezi abiri ashyize hasubiranyemo uruhande rwa Hamuri Yakutumba n’urwo kwa Ebwira Mutetezi Tresor, bigasiga bihitanye ubuzima bwa Ebwira Mutetezi Tresor.
I Uvira ho, iri huriro risubiranamo umunsi ku wundi. Ariko ho hakunze gusubiranamo uruhande ruyobowe na Gashumba n’uruyobowe na Makanaki John, ubundi hagasubiramo uruyobowe na Rene n’uru rwa Makanaki John.
Ibyo bikagira ingaruka ku baturage, kuko bibasigira depense zo gukora ibiriyo, harimo kandi ko abenshi muri bo berekeza iy’ubuhungiro bagata izabo.