France: Havuzwe impamvu yatumye indege imara isaha yose izenguruka mu kirere
Indege yazengurutse mu kirere igihe kirenga isaha yabuze uko igwa ku kibuga cy’indege mu Bufaransa cyitiriwe Ajaccio Napoleon Bonaparte, ni mu gihe ushinzwe icyo kibuga yari yasinziriye.
Amakuru avuga ko iyi ndege yari ivuye i Paris, igeze ku kibuga cy’indege igerageza guhamagara ku munara ukoreramo ushyinzwe kuziyobora ngo ayihe inzira ntiyitaba.
Muri icyo gihe bahise bamenyesha abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bakorera ku kibuga na bo bamenyesha polisi ngo irebe ikibazo cyabaye ku kibuga cy’indege, basanga ushinzwe kuziyobora yari yasinziriye.
Uwari utwaye iyo ndege yavuze ko byatumye bamara isaha mu kirere bazenguruka, ariko ko bitahungabanyije abagenzi.
Inzego z’umutekano zavuze ko impamvu indege ititabwe n’abandi ari uko uwo ushinzwe kuziyobora ari we wenyine wari mu kazi icyo gihe.