Freddy Kaniki yaciye Amarenga ku Mahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Freddy Kaniki, Umuhuza bikorwa wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP–Twirwaneho) akaba n’Umuyobozi w’umutwe wa MRDP–Twirwaneho, yavuze ku hazaza h’akarere ka Kivu kugarijwe n’intambara imaze imyaka myinshi. Abinyujije ku rubuga rwa X, Kaniki yahaye icyizere abaturage bamaze igihe mu bibazo by’umutekano muke, ababwira ko amahoro ashobora kuba ageze ku muryango.
Mu butumwa bwe, yagize ati:
“Agakiza kari bugufi kurusha igihe twemereye. Umuseke uratambitse, bugiye guca.”
Aya magambo yahise afatwa nk’amarenga y’impinduka zikomeye zishobora kuba ziri mu nzira, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi y’i Mulenge ahamaze igihe kinini habera imirwano ikaze hagati ya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iza Leta y’u Burundi, imitwe ya FDLR na Wazalendo.
Kaniki yakomeje asaba abaturage gukomera ku kuri, kubaho mu mucyo no gukomeza kwiringira ko ibihe byiza biri imbere. Yasoje agira ati:
“Ijambo ry’Imana ribane namwe. Amen.”
Ubu butumwa buje mu gihe ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kugarizwa n’intambara z’urudaca. Abaturage bo mu misozi miremire ya Uvira na Fizi, cyane cyane Abanyamulenge, bakomeje gutakamba kubera ibitero bikomeje kubibasira birimo kwicwa kw’abasivili no kwamburirwa amatungo nk’inka n’ihene, ibikorwa bikomeje guteza impungenge mpuzamahanga.
Nubwo Kaniki atagaragaje ibisobanuro birambuye ku byo yavugiye mu butumwa bwe, amagambo ye yakiriwe nk’icyizere gishya ko hashobora kuba hari ibiganiro, inzira nshya ya diplomasi cyangwa impinduka zindi ziri gutegurwa mu rwego rwo gushakira umuti w’amahoro urambye ikibazo cy’imvururu n’intambara bimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa Congo.





