Gabriel Rufyiri ukuriye OLUCOME (Ishirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa no gusesagura umutungo wa leta), ngwasanga kuba mu Burundi butagira amazi, lisansi (igitoro) n’amashanyarazi ntaho bitaniye no kuba mu kigandaro.
N’ibyatangajwe na Gabriel Rufyiri kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2024, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi.
Yavuze ko igihugu cy’u Burundi cyatangiye kuba mu bihe bibi kuva igihe cy’u butegetsi bwa major Petero Buyoya(wa yoboye u Burundi ahagana mu mwaka w’ 1987-2003).
Rufyiri avuga ko muri icyo gihe cya Petero Buyoya, amashirahamwe menshi yo muri leta yagiye agawa, ariko kugeza ubu ko nta kintu kirigera gihinduka.
Gabriel Rufyiri ukuriye OLUCOME yakomeje avuga ko ababajwe n’uko mu turere abategetsi bo hejuru baherereyemo amatara n’amazi bitarigera bibura ariko abenegihugu bohasi cyangwa bato bagahora mu ngorane zo kubura amashanyarazi, amazi n’ibishamikiye kuri peteroli.
Ikiganiro cya Gabriel Rufyiri ukuriye OLUCOME, gisoza kiburira abategetsi bo mu gihugu cy’u Burundi kumenya neza ko imisoro baka abaturage aribwo butunzi bw’igihugu, bityo ko abenegihugu badakwiye kugira icyo babura ku byerekeye umuriro n’amazi, ndetse no kubishamikiye kuri peteroli.
Ibyo abivuze mu gihe igihugu cy’u Burundi kiri mu ngorane zo kubura ibishamikiye kuri peteroli, amazi ndetse n’amashanyarazi. Ibyo bikaba byarongeye gufata indi ntera kuva perezida Evariste Ndayishimiye agiye ku ngoma.
MCN.