Gakenke: FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bakubiswe Bikomeye na MRDP-Twirwaneho mu Mirwano Yamaze Akanya Kangana nko Guhumbya no Guhumura
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06/04/2026, amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge mu bice bya Minembwe yemeza ko habaye imirwano y’umuvuduko mwinshi hagati y’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo na MRDP-Twirwaneho, mu gace ka Gakenke. Nubwo iyi mirwano yamaze iminota icumi gusa, yasize ingaruka zikomeye ku ruhande rwa FARDC n’abambari bayo.
Abaturage bo muri ako gace bavuze ko intambara yabaye hagati ya MRDP-Twirwaneho na FARDC, ingabo z’u Burundi hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorana nizo, harimo FDLR na Wazalendo, yagaragaje uburyo MRDP-Twirwaneho ishoboye gutungura ingabo za leta.
Umwe mu bahamya w’ibyabaye yagize ati:
“Habaye igikorwa cya gisirikare gikaze, aho MRDP-Twirwaneho basakiranye bitunguranye FARDC n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR i Gakenke. Abenshi muri bo bahungiye kure mu mashyamba, bigaragaza ubukana bw’iki gitero.”
Ibi bibaye mu gihe FARDC n’abambari bayo bari mu bikorwa byo kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge ku Ndondo, mu karere ka Bijombo muri teritwari ya Uvira, aho benshi mu Banyamulenge bamaze guhunga berekeza mu bice batekerezaga ko ari amahoro.
Imirwano mu Minembwe n’inkengero zayo yaherukaga ku wa Kane, igaragaza ko intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego, kandi ko ingabo za leta zikomeje guhangana bikomeye na MRDP-Twirwaneho ndetse na M23.
Abaturage bahamya ko iyi mirwano y’akanya gato yabereye i Gakenke yashoboye gutanga isomo rikomeye ku ngabo za FARDC, ikanagaragaza ko MRDP-Twirwaneho ikomeje kugira ingufu no gutera ubwoba abanzi bayo.






