Gasita wazamuwe mu ntera mu gisirikare cya FARDC, menya ibyingenzi kuri we.
Yitwa Gasita Olivier, yazamuwe mu ntera aho yagizwe Brigadier General, avuye ku mwanya wa Colonel uwo yari amazeho imyaka irenga umunani. Uyu avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
N’i peti yahawe ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 21/12/2024, ari hawe na perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo.
Gasita wahawe ririya peti ryo hejuru, afite amateka yihariye.
Ahanini dusanga yaramenyekanye cyane igihe cy’ishyamba rya mbere, iryiswe ishyamba ry’igihe cya Masunzu, ubwo hari mu mwaka w’ 2002.
Amateka y’uy’umugabo, iyu yasubiyemo neza ubona yenda gusa n’aya Maj Gen Paul Kagame, kuko Gasita yinjiye ishyamba avuye kw’ishuri, kandi mbere y’uko aja muri iryo shyamba yabanje gukora mu biro bya Maïtre Azarias Ruberwa wari ukuriye ishyaka rya RCD ari na ryo Masunzu yari yiyonkoyemo.
Bivugwa ko yanajanye n’igikoresho cy’itumanaho cyari mu bikomeye muri icyo gihe, kizwi nka “manipaka,” ni igikoresho cyafashije cyane kuko ingabo za Masunzu zagikoresha kuganira n’itangaza makuru bakamenyekanisha intambara barimo barwana n’ingabo za RCD; akarere ka Minembwe muri icyo gihe nta rindi tumanaho kagiraga.
Muri iryo shyamba, Gasita wagizwe Brig Gen yari icyegera cya Lt Gen Pacifique Masunzu. Yabayeho ari umusirikare utinyitse kuko yabaga afite autorite iteyubwoba. Ibyo yanaje kuzira Masunzu ara mufunga igihe kingana n’u mwaka.
Bamwe mu basirikare bagiye babana na Gasita , babwiye Minembwe.com ko “hari igihe yabyukaga akicyara ku ntebe mu mbarazani zi nzu agasoma igitabo bukira adafashe ifunguro.
Bakimara kuva muri iri shyamba, ni bwo Gen Masunzu yamufunze, ariko ntiyamusobanurira icya mufungiye, nk’uko bivugwa, ibya natumye afande Gasita yanga kuva muri casho yari afungiyemo mu Minembwe.
Ubuhamya twahawe buvuga ko “nyuma y’aho Gasita yari amaze amezi atandatu afunzwe, Masunzu yamutumyeho kuva muri iyo casho, ngo kuko igihano kirangiye,” nawe yanga kuyivamo, avuga ko “atayivamo atazi icyo yazize.” Gusa ubwo ingabo zari ziyobowe na Masunzu zivanzwe n’iza Leta ya Kinshasa yari iyobowe na perezida Joseph Kabila Kabange, yavuye muri iyo casho yari amazemo umwaka.
Nyuma yigihe, yaje gutumwa mu gace kamwe ko mu Ntara ya Ituri, karimo intambara yari ikomeye y’amoko; ahageze yahagaritse abayobozi b’ibanze uhereye kuri administrateur wo muri iyi teritware ya Yumbi, iwe ubwiwe afata izo nshingano.
Ikindi yakoze n’uko yashizeho abayobozi bashya, maze yiyegereze urubyiruko rw’amoko yombi yarashamiranye, bityo intambara muri aka karere irahagarara, ndetse byanatumye ubutegetsi bwa Joseph Kabila butamuvana muri ako gace vuba, kuko yahamaze igihe kibarirwa mu myaka irenga itatu. Icyegeranyo cya LONI cyo mu mwaka w’ 2018, kivuga ko i Yumbi, intambara ya moko yahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa 535. Ariko Gasita ahageze hataha amahoro n’umutekano mwiza.
Yaje kuvanwa i Yumbi, yoherezwa i Kinshasa aho yari disipo(dispos), nk’uko babyita.
Rero, Tshisekedi yamahuye inshingano zo kunganira ukuriye iperereza mu gisirikare kigizwe na région ya 33 muri Kivu y’Amajy’epfo. Mu gice cyahawe kuyoborwa na Lt Gen Pacifique Masunzu.