Brigadier General André Oketi Ohenzo, yasezeranije Abaturage ba Minembwe ko agiye gucura abantu mubice bagiye bavamo mu Misozi miremire y’Imulenge.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 28.05.2023, saa 7:10,pm kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umusirikare uyoboye 12ème brigade, ifite icicaro Muminembwe mumuhana wa Runundu, Gen André Oketi Ohenzo, kuruyu wamungu (Kucumweru), yasengeye mwitorero rya Méthodiste Libre ku Kiziba kwa Surtandant Bitetebe Rusingizwa. Ubwo yahabwaga ijambo yasezeranije Abaturage bagiye bava mubyabo ko agiye gukora ibishoboka byose maze bagasubira mubyabo.
Yagize ati : “Abakuwe mubyabo, koturakora ibishoboka byose, kugira ngo basubire mubyabo.”
André Ohenzo, yakomeje akangurira aba Krisitu gusenga kugira ngw’Imana itange amahoro mumisozi miremire y’Imulenge kandi avuga ko imbunda itazana amahoro arambye ahubwoko amahoro nyakuri atangwa n’Imana.
Ubwo Gen André Oketi, yagera ga mu Minembwe bwambere mukwezi kwa 02.2023, yabwiye abanya -Minembwe ko abazaniye amahoro, nimugihe bari bamaze imyaka igera kuri irindwi (7), bari mubihe by’intambara bashoweho n’a Mai Mai Bishambuke, murico gihe Mai Mai byavugwagako ihabwa ubufasha n’ingabo za leta ya Republika ya Democrasi ya Congo. Harabasirikare bakuru bashinjwe gufasha iyi Mai Mai Bishambuke, harimo Col Katembo na Générale Muhima Dieudonne nabandi.
Ikindi Gen André Oketi, yabashe kubwira abanyakiziba uyumunsi Kucyumweru, yabasabye ko batagomba kumuba kure ngo bunve ko umusirikare atandukanye nabasivile ababwirako nabo arabantu nkabo.
Yagize ati : “Natwe turi abantu , tu taraba abasirikare twari abasivile kandi nitwava mugisirikare tuzaba kimwe nabandi basaza. Aka nakazi turimo ariko igihe nikigera tuzakavamo kazemo abandi.”
Yakomeje avuga ko ashaka Ubusabane bw’iza nabaturage ba Minembwe abasezeranya ko azakomeza kwigisha ingabo ze kubana nabaturage neza nokurinda umutekano wabaturage nkishingano zabo zaburimunsi.
Gusa ibi abivuze mugihe Abaturage b’Irwanaho bari bagize igihe bari muriki gikorwa cyogucura abaturage bavuye mubyabo bagasubira mubyabo hariho nkabaturage ba Kalingi, ubu bamaze kugera mubice bya Ruminuko, Dilolo aho bakunze kwita Mubategetwa ndetse no Kuwakagano nahandi.
Mugihe Abaturage bo Muchohagati Chaza Rwerera bo baheruka ga guhura bakora inama igamije kugaruka bakubaka Igihugu cyabo.
Aho bamwe batangiye gutaha bava Indondo ya Bijombo, bikemezwa ko ingo zigera kuri 5 zamaze kugera mu Mikenke ayamakuru akaba yaratanzwe kuri Minembwe Capital News, byanavuzwe ko izingo 5 zaherekejwe nabasirikare ba FARDC bafatanije na Barundi (FDNB).