Gen. Baratuza w’Ingabo z’u Burundi yahakanye ibivugwa ku gufunga inzira, asubiza abigaragambya mu Minembwe
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brigadier Général Gaspard Baratuza, yateye utwatsi ibirego bivuga ko ingabo z’iki gihugu ziba mu Burasirazuba bwa Congo zifunga inzira z’ubucuruzi n’itangwa ry’ibikoresho by’ibanze mu baturage bo mu Minembwe, avuga ko ibyo ari ibinyoma bishingiye ku nyungu za politiki.
Mu cyumweru gishize, abaturage bo mu Minembwe bagize imyigaragambyo, bashinja ingabo z’u Burundi gukumira amayira anyura kwa Mulima no mu Bijombo, bavuga ko bituma badakomeza kubona ibyo bakeneye nk’ibiribwa n’imiti, ndetse bagasaba izi ngabo gusubira iwabo.
General Baratuza yagize ati:
“Ni bavavanure n’abo bansi, barabe ko batidegembya. Inzira turazibira kugira ngo turwanye ibyihebe, si abaturage duhanganye na bo.”
Yongeyeho ko ingabo z’u Burundi ziri muri Congo mu buryo bwemewe, binyuze mu masezerano ya gisirikare, kandi ko zifatanya n’ingabo za Congo (FARDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo Twirwaneho, M23 na Red-Tabara.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu misozi ya Minembwe, aho ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zihanganye na Twirwaneho mu buryo bushobora guteza akaga abasivile.
Sosiyete sivili yo mu Minembwe yamaganye ibyo bikorwa by’ingabo z’amahanga ku butaka bwa Congo, isaba ko abaturage batagomba gufungirwa amasoko kubera politiki cyangwa intambara.






