Umugaba mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Christian Chiwewe yatanze umuburo Kubasirikare bagambanira leta ya Kinshasa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 16.06.2023, saa 8:35pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Gen Christian Chiwewe, umuyobozi mukuru w’ingabo za FARDC muri Republika ya Demokarasi ya Congo, yaburiye bamwe mu bayobozi b’ingabo za FARDC abo yise ko bagambanira Igihugu cyabo avuga ko ari “Abahemu.”
Yagize ati: “Abacura umugambi woguhungabanya igihugu, abo nabahemu babi.”
Chiwewe, yabivuze atunga agatoki abasirikare bakuru nabato aho yavugaga yihanukira ubonako harico yaba azi.
Ubwo yarimo atanga iki Kiganiro yasezeranije Ingabo ze ko hagiye kuba gahunda yo gukuraho inzira mbi yabagambanyi bose bari mu ngabo z’igihugu, cya Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ati: “Bari hano, abahemu nabagambanyi, mbabwije ukuri tugiye gukuraho umwanda kuko Imana ikiranuka natwe abayo tugomba gukiranuka. Bambaye umwambaro wa FARDC basan’ingabo zigihugu ariko imikorere yabo Imbere si Fardc. Mumenye ko buri kintu cyose kigira iherezo.”
Gen Christian Chiwewe, yanatanze Inama avuga ko Ingabo z’igihugu zifite inshingano imwe rukumbi, ni ukurinda abasivili n’ibyabo nokurinda ubusugire bw’igihugu.
Ibi yabivuze mugihe intambara isa niyubuye Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, aho amezi yaramaze kuba atatu ntamirwano ihari hagati ya M23 ningabo za FARDC.
Kumunsi W’ejo hashize tariki 15.06.2023, hakaba harongeye kubura Imirwano yasakiranije umutwe wa M23 nimitwe yitwaje imbunda ishigikiwe na leta ya Kinshasa, Wazalendo na FDLR. N’intambara yabereye mubice bya Masisi aho binavugwako M23 yamaze nokwigarurira ibice bigera kuri bine birimo Kahira,Kibarizo, Butare na Buhimba.
Mumakuru dukesha itangaza makuru rya Congo nuko leta ya Kinshasa yoba yamaze kwitegura urugamba rukomeye bikanavugwa ko mugihe M23 itaba maso byazayikomerana ngo kuko igisirikare cya FARDC, gikomeje gutegura ibitero bikomeye.
Uburyo itegura ngo bisa “nk’umutetsi urundanya ibirungo byo kwifashisha mu gihe cyo gukaranga.”
Inzira y’ibiganiro yarananiranye, ikigiye gukurikiraho ni intambara karundura, kandi uzayitsinda ni uwiteguye neza mu buryo bwose.