Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga
Guinée-Bissau yinjiye mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ku wa 27/11/2025, ni mu gihe hari imvururu z’abaye mu matora y’umukuru w’igihugu. Perezida Umaro Sissoco Embaló yahise ahunga igihugu, mu gihe ingabo zatangaje ko Major General Horta N’Tam, wari usanzwe ayobora umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, nka perezida w’inzibacyuho.
Ku mugoroba wo ku wa 27/11/, hashize amasaha make Embaló akuwe ku butegetsi, yahise ajyanwa i Dakar muri Sénégal mu ndege yihariye yateguwe na CEDEAO. Uyu muryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika wahise wamagana kudeta, usaba ko amategeko n’imikorere isanzwe y’inzego za Leta bisubizwaho.
Mu itangazo rya CEDEAO, uyu muryango wavuze ko “utazigera wemera inzira ya gisirikare mu kugenzura ubutegetsi,” usaba ko Embaló asubizwa mu nshingano cyangwa hagashakwa inzira y’amahoro isubiza igihugu mu murongo wa demokarasi.
Abasesenguzi ba politiki ya Guinée-Bissau bakomeje kwibaza byinshi ku mitunganyirizwe y’iyi kudeta, bamwe bakeka ko Embaló ubwe yaba yarashatse ko abasirikare bamukuraho, kugira ngo yirinde isura yo gutsindwa amatora.
Amajwi y’agateganyo yari atangiye kubarurwa yagaragazaga ko Embaló yatsinzwe, mu gihe Fernando Diaz, umukandida wigenga warushyigikiwe n’ishyaka rikomeye PAIGC — ari we wari imbere mu majwi.
Gutsindwa kwa Embaló mu matora byari byitezwe ko byongera umwuka mubi wari usanzwe hagati ye n’ishyaka PAIGC, iryo yigeze gusuzugura mu ruhame, kandi rifatwa nk’irifite amateka akomeye mu rugamba rwo kwigobotora ubukoloni. Ibi byashimangiye ubushyamirane mu rugamba rwo gushaka ubutegetsi.
Ku manywa yo ku wa 27/11, Komisiyo y’amatora yari iteganya gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo, icyemezo cyari cyitezwe n’abatari bake, ariko mbere y’uko bigerwaho, ingabo zahise zitangaza ko zifatanyije na Gen. Horta N’Tam mu gufata ubutegetsi.
Abasesenguzi baravuga ko kudeta yashoboraga kuba igamije guhagarika isohorwa ry’ibyavuye mu matora, no kurinda Embaló ingaruka zaterwa n’itsindwa rye, cyangwa igahesha ingabo ubwinyagamburiro mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya.
Ku rundi ruhande, iyi kudeta yongeye gushyira Guinée-Bissau ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika biri mu miyoborere ya gisirikare kuva mu 2020. Muri byo harimo Mali, Guinée Conakry, Burkina Faso, Niger, Gabon, Madagascar, n’ibindi byinshi.
Ibi byerekana ko Afurika ikomeje kugarizwa n’ihungabana rya demokarasi, politiki y’amatora atavugwaho rumwe, n’ubuyobozi bushidikanywaho.
Kudeta yo mu 2025 yashyize Guinée-Bissau mu rundi rungabangabo. Abayobozi bakomeye b’ishyaka PAIGC, barimo n’umuyobozi waryo, bahise bafatwa barafungwa.
Ibyo byose biri gukorwa mu gihe abaturage bakomeje kwibaza uko igihugu kizongera gusubira ku murongo w’amahoro, mu gihe ubuyobozi bwa gisirikare bukomeje kwagura ububasha mu karere kose.





