
Uyoboye ingabo za EACRF, yagaragarije itangaza makuru ko biteye impungenge kohereza M23 muri Sabyinyo.
Yanditswe na Bruce Bahanda none tariki,22.04.2023, saa 12:20 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha Radio Okapi avuga ko ingabo za EACRF zakoranye ikiganiro nab’anyamakuru i Goma ho muntara ya Kivu Yaruguru.
Muriki kiganiro Maj Gen Jeff Nyagah, ubwo yaganiraga niritangaza makuru i Goma yagaragarije abamwunvaga ko adashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bajya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bahoze bagenzura.
Mukwezi kwa 11/2022, ni bwo M23 yasabwe kuva mu duce twose bambuye ingabo zirwanira leta ya Kinshasa, hanyuma abarwanyi bawo bagasubira mu birindiro byawo biherereye mwishamba ryo mu gace ka Sabyinyo.
Umwanzuro usaba M23 kujya muri Sabyinyo wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yabereye i Luanda muri Angola, tariki 23.11.2022.
Uwo mwanzuro uvuga ko mu gihe M23 yari kuzaba yageze muri Sabyinyo, hagombaga gushyirwaho agace abarwanyi bayo batagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta ya Congo.
Kugeza ubu M23 yamaze kuva mu duce twinshi yahoze igenzura muri za Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo; gusa ibyo kujya muri Sabyinyo nta byo ikozwa.
Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius yakunze gutsemba ko M23 itazigera ijya kuba muri Sabyinyo; ngo kuko abayigize atari inyamaswa zo kujya kuba mwishamba.
Ni igitekerezo cyanashyigikiwe na Maj Gen Jeff Nyagah wagaragaje ko kariya gace gashobora gushira ubuzima bw’abarwanyi ba M23, mukaga.
Ubwo Gen Jeffe Nyagah, yabazwaga n’itangazamakuru impamvu uriya mutwe utigeze ujya muri Sabyinyo nk’uko wabisabwe yagize ati: “Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? Mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo y’ubuzima?”
Gen Nyagah yavuze ko uko byagenda kose amahoro azagaruka muri Republika ya Democrasi ya Congo, ndetse na mugenzi we Kapata umwungirije biteguye kumena amaraso yabo kugira ngo kiriya gihugu cyongere gutekana.





Barohereza M23 muli sabyinyo gute bafite iwabo bavukiye?
Uwo General akomereze Aho ambwire reta ya congo yumve impamvu zimishikirano