Gen Kainarugaba Muhoozi, yagaragaje impamvu yasabye abasirikare bakuru ba Uganda gukora siporo.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Kainarugaba Muhoozi, akaba ari n’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko agiye gusaba abofisiye bakuru bose ku rwego rwa jenerali n’akoloneli bakorera ku murwa mukuru w’i Kampala kujya bitabira bagakora imyitozo ngororamumbiri.
Iki gitekerezo cy’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda kiva ku mashusho agaragaza komanda w’umutwe w’ingabo zidasanzwe, Mj Gen David Mugisha, akora siporo yo kwiruka, yambaye imyambaro y’igisikare.
Muhoozi akoresheje urubuga rwa x, yatangaje avuga uburyo Gen Mugisha yoroherwa no gukora imyitozo ngororamumbiri bukwiye kubera isomo abasirikare bakuru bose bo muri iki gihugu cya Uganda.
Ati: “Major Gen ari kuduhiga twese ku miterere. Ndamushimira. Ngiye guhamagarira abajenerali n’abakoloneli bose bakorera mu murwa mukuru kugira ngo dukore siporo.”
Kainarugaba Muhoozi yanatangaje kandi ko abatazitabira iyi siporo, bazashakishwa kugira ngo bajye kwifatanya na bagenzi babo.
Ikindi yagaragaje ko akunda imyitozo ngororamumbiri ubwo yitabiraga siporo yahawe izina rya “Car Free Day” ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Rwanda mu mpera z’umwaka w’ 2022. Muri icyo gihe Muhoozi yari kumwe na perezida Paul Kagame.
MCN.