Gen Kainarugaba yagize icyo avuga ku guhuza u Rwanda na Congo Kinshasa.
General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yavuze ko ateganya kuja i Kinshasa kuganiriza perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo baganire ku bibazo afitanye n’u Rwanda, hagamijwe gushakwa amahoro.
Ni amakuru Gen Kainarugaba Muhoozi yashyize hanze akoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter, aho yatangaje ko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari umunyamahoro kandi yifuza ineza kuri bose harimo n’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yavuze ko agiye kujya muri RDC gusura perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, akamusaba amahoro.
Yagize ati: “Perezida w’u Rwanda ni umurwa neza, akunda amahoro. Nzi neza ko yifuza ineza kuri bose no muri RDC. Ngiye gusura umuvandimwe wanjye mukuru perezida Félix Tshisekedi, maze musabe ko abana amahoro na Kagame perezida w’u Rwanda.”
Ni ubutumwa bwana Muhoozi yatanze nyuma yuko ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi i Luanda muri Angola byasubitswe kubera Kinshasa yari yahinduye ibyo yari yaremeye.
Si byo gusa Muhoozi yatangaje, kuko yavuze kandi ko mu mwaka w’ 2025 azagaba ibitero ku bacanshuro b’Abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa RDC. Aba bacanshuro b’Abazungu bifatanya n’ingabo za RDC mu kurwanya umutwe wa M23.
Hagati aho M23 ikomeje gufata ibice byinshi byo muri Kivu Yaruguru, cyane cyane muri teritware ya Lubero.
Ku Cyumweru no ku wa mbere, uyu mutwe wigaruriye uduce twinshi turimo imijyi ibiri minini, uwa Alimbongo na Matembe.