Gen. Makanaki wa Wazalendo mu Bihe Bikomeye, Ari Hagati y’Ubuzima n’Urupfu
Amakuru yizewe aturuka muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko General Kasimbira Makanaki John, umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Wazalendo, ari mu bihe bikomeye by’ubuzima, aho bivugwa ko ashobora kwitaba Imana isaha iyo ari yo yose.
Aya makuru agaragaza ko Gen. Makanaki yakomerekeye bikomeye mu mirwano iherutse kubera i Makobola, muri iyo teritwari ya Fizi. Nk’uko ababizi babitangaza, yakomeretse mu gice cyo munda, ndetse akanakomereka no ku kuguru, bikavugwa ko ari ibikomere bikomeye byashyize ubuzima bwe mu kaga.
Iyo mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba yararangiye umutwe wa AFC/M23 wigaruriye agace ka Makobola n’inkengero zako, ibintu byahinduye isura y’umutekano muri ako gace ka Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, amakuru ahari avuga ko Gen. Makanaki ari kuvurirwa mu bitaro bya Baraka, nubwo hari andi makuru aturuka mu bayobozi bo muri ako gace avuga ko ashobora kuba yarajyanywe i Bujumbura kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.
Ibi byamenyekanye mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru hari amakuru yari yakwiriye ku mbuga zitandukanye avuga ko yaba yarapfuye. Icyakora, byaje kwemezwa ko atarapfa, ahubwo ko arembye cyane.
Iki kibazo cy’ubuzima bwa Gen. Makanaki gikomeje gukurikirwa n’abantu benshi, by’umwihariko abakurikirana bya hafi ibibera mu rwego rw’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho intambara n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje gusiga ingaruka zikomeye ku bayobozi no ku baturage muri rusange.






