Gen.Muhoozi yagaragaje uwo ashigikiye hagati ya perezida Tshisekedi na Kabila.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umujyanama mukuru wa perezida Yoweli Kaguta Museveni mu bya gisirikare, General Kainarugaba Muhoozi yatangaje ko atazemera ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Congo ya kongera kuyobora iki gihugu.
Nibyo Muhoozi yatangaje akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Sinzemerara Joseph Kabila kongera kuba perezida wa RDC . Ibyo mu gomba kubyibagirwa.”
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’ubundi yari aheruka gushyira hanze, bwo bushinja Kabila kuba yaremereye umutwe wa ADF gutura mu Burasizuba bwa Congo imyaka 17. Avuga ko abo barwanyi ari umutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’i gihugu cye, kandi ngo muri iyo myaka yose ntiyigeze na rimwe yemerera ingabo za Uganda kujya guhiga uriya mutwe.
Yageze aha ahita avuga ati: “Tshisekedi aramurenze muri ubwo buryo.”
Muhoozi yagaragaje ko ku ruhande rwe ashigikiye perezida Felix Tshisekedi, ati: “Mukuru wanjye Felix Tshisekedi ni perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi nzamushyigikira uko bishoboka kose.”
Muhoozi atangaje ibi mu gihe mu cyumweru gishize, ari bwo byavuzwe ko Joseph Kabila yageze i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Amakuru yatanzwe icyo gihe yavugaga ko yageze i Goma yabanjye kunyura i Kigali mu Rwanda, ariko akaba yaravuye i Harare muri Zimbabwe.
Gusa, ishyaka rye rya PPRD ryamaganiye kure aya makuru yavuga ko Kabila yageze i Goma, kuko ryo ntiribyemera.
Ubundi kandi ku wa gatanu, Kabila yagaragaye i Mbabane muri Eswatini, aho yari yitabiriye isabukuru y’amavuko y’umwami III w’iki gihugu.