Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’umugaba w’ingabo za RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 1, 2024
in Regional Politics
0
Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’umugaba w’ingabo za RDC.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’umugaba w’ingabo za RDC.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda(UPDF), Gen Kainarugaba Muhoozi, yahuye anagirana ibiganiro na Gen Christian Tshiwewe Songesa, umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC).

Ibiganiro byaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi, byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 31/10/2024, bibera ahitwa Mbuya muri Uganda hasanzwe icyicaro gikuru cy’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda.

Ni biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

General Muhoozi yabwiye Christian Tshiwewe Songesa ko “kwitabira inama kwiwe bivuze ubushake mu gukomeza ubushuti budasanzwe.”

Yanavuze kandi ko bamaze gukora byinshi birimo gukora operasiyo yiswe “shujaa” ifite intego yo kurandura ibyihebe bya ADF bikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ati: “Ibyagezweho muri operation shujaa bigaragaza imbaraga zo guhuza kwacu mu gushakira akarere amahoro n’umutekano.”

Muhoozi yanavuze kandi ko guhura kwe na Tshiwewe nyuma y’uko Museveni ahuye na Tshisekedi, bisobanura ibyingenzi mu gushakira akarere amahoro.

Gen Tshiwewe wa FARDC nawe yavuze ko ubushake n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi byagaragariye muri operation shujaa.

Hagati aho, Uganda na RDC bakomeje kugirana ibiganiro bisa nk’aho bashaka kunoza umubano, nyuma y’uko RDC yashinga Uganda guha M23 ubufasha no guharura inzira cyane ku mupaka wa Bunagana.

Ibyo bibaye mu gihe ku wa gatatu, perezida Yoweli Kaguta Museveni yakiriye perezida Félix Tshisekedi wa RDC mu biro bye biri Entebbe, ibiganiro byabo bikaba byari banze ku mutekano wakarere.

Tags: MuhooziTshiwewe SongesaUganda
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Uwakoraga akazi ku bumotari mu Minembwe yaraye yishwe arashwe.

Uwakoraga akazi ku bumotari mu Minembwe yaraye yishwe arashwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?