Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’umugaba w’ingabo za RDC.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda(UPDF), Gen Kainarugaba Muhoozi, yahuye anagirana ibiganiro na Gen Christian Tshiwewe Songesa, umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC).
Ibiganiro byaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi, byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 31/10/2024, bibera ahitwa Mbuya muri Uganda hasanzwe icyicaro gikuru cy’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda.
Ni biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
General Muhoozi yabwiye Christian Tshiwewe Songesa ko “kwitabira inama kwiwe bivuze ubushake mu gukomeza ubushuti budasanzwe.”
Yanavuze kandi ko bamaze gukora byinshi birimo gukora operasiyo yiswe “shujaa” ifite intego yo kurandura ibyihebe bya ADF bikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ati: “Ibyagezweho muri operation shujaa bigaragaza imbaraga zo guhuza kwacu mu gushakira akarere amahoro n’umutekano.”
Muhoozi yanavuze kandi ko guhura kwe na Tshiwewe nyuma y’uko Museveni ahuye na Tshisekedi, bisobanura ibyingenzi mu gushakira akarere amahoro.
Gen Tshiwewe wa FARDC nawe yavuze ko ubushake n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi byagaragariye muri operation shujaa.
Hagati aho, Uganda na RDC bakomeje kugirana ibiganiro bisa nk’aho bashaka kunoza umubano, nyuma y’uko RDC yashinga Uganda guha M23 ubufasha no guharura inzira cyane ku mupaka wa Bunagana.
Ibyo bibaye mu gihe ku wa gatatu, perezida Yoweli Kaguta Museveni yakiriye perezida Félix Tshisekedi wa RDC mu biro bye biri Entebbe, ibiganiro byabo bikaba byari banze ku mutekano wakarere.