Gen Muhoozi yahaye Amabasaderi w’Amerika igihe ntarengwa cyo kuba yasabye Museveni imbabazi.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Kainarugaba Muhoozi, yahaye Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Uganda igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gusaba imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Ubu butumwa yabutanze akoresheje urubuga rwa x, yamenyesheje Amabasaderi William Popp ko nibigera ku wa mbere w’icyumweru gitaha atarasaba Museveni imbabazi, agomba guhita ava ku butaka bwa Uganda.
Ati: “Uyu Amabasaderi w’Amerika muri Uganda nibigera ku wa mbere saa 09:00 z’igitondo we ubwe atarasaba imbabazi Mzee kubera imyitwarire ye itari iya dipolomasi mu gihugu cyacu, tuzasaba ko ava muri Uganda. Nta kibazo dufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Muhoozi yashimangiye ibi, avuga ko Amabasaderi Popp amaze igihe yibasira ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda rya NRM.
Mu butumwa bundi Gen Muhoozi yari yatanze naho akoresheje urubuga rwa x, yari yavuze ko Amabasaderi Popp agiye kumushozaho intambara amuziza ko yubahutse perezida Yoweli Kaguta Museveni ndetse kandi ngo atesha agaciro itegeko nshinga ry’iki gihugu cya Uganda.
Yavuze kandi ko Amabasaderi Popp, usibye kubahuka perezida Museveni yanubahutse Guverinoma ya Uganda ndetse n’abaturage b’iki gihugu.
Ibyo bibaye mu gihe ambasade y’Amerika yari heruka gushinja abapolisi ba Uganda guhonyora uburenganzira bwa muntu, ndetse inatangaza ko bamwe muri abo bapolisi bakuru bafatiwe i bihano na Washington DC.
MCN.