Gen Muhoozi yatangaje uzasimbura se ku butegetsi muri Uganda.
Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko nyuma ya perezida Museveni, ari we uzahita afata intebe ya perezida.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni amaze imyaka 38 ku butegetsi, ibituma benshi bakomeza kwibaza uzamusimbura.
Nyuma yo kubyibazaho cyane, Gen. Muhoozi yemeje ko ari we uzahita amukorera mungata.
Ni mu butumwa uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda yanyujije ku rukuta rwe rwa x, yagize ati: “Nzaba perezida wa Uganda nyuma ya data. Abitwa ko baharanira ukuri bazatungurwa. Nzubaka igihugu kandi nzagira igihugu cyacu cyiza nk’uko Imana yakomeje kubidukorera.”
Muhoozi atangaje ibi mu gihe n’ubundi byakomeje kuvugwa nk’umwe uzasimbura se ku butegetsi. None nawe arabyeruye.
Yoweli Kaguta Museveni yagiye ku butegetsi mu 1986 ubwo umutwe wa ANRM yari ayoboye wafataga igihugu cya Uganda. Museveni aherutse gutorerwa Uganda muri manda ya Karindwi.