Gen Sergei Suroviki, womungabo z’u Burusiya, yatawe muri yombi azira umutwe wa Wagner.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 29/06/2023, saa 2:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umwe mubasirikare bakuru bomungabo z’u Burusiya General Sergei Suroviki akaba yari umuyobozi wungirije w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, yatawe muri yombi azira ukwigumura k’umutwe wa Wagner.
Surovikin wamamaye kw’izina rya “General Armageddon”, ni umwe mu barwanye mu ntambara mu myaka yashize u Burusiya bwarwanye muri Chechnia na Syria. Perezida Vladimir Putin ni we wagiye amuzamura mu ntera.
Ikinyamakuru Moscow Times cyatangaje ko yatawe muri yombi ku wa Gatatu. Umwe mu bantu bo muri Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya watanze amakuru yise “gufata uruhande rwa Prigozhin” ubwo umwuka mubi wari wadutse hagati y’uyu mugabo washinze umutwe wa Wagner n’Igisirikare cy’u Burusiya yemeje neza ko afunzwe.
Umunyamakuru Vladimir Romanov ukunze kwandika inkuru za gisirikare na we yemeje itabwa muri yombi ry’uriya General.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ntacyo iratangaza ku makuru y’itabwa muri yombi ry’uriya musirikare.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo umutwe wa Wagner wigumuye ku gisirikare cy’u Burusiya.
Yevgeny Prigozhin washinze uriya mutwe w’abacancuro yari yarahiriye gusenya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya, nyuma yo kuzishinja kugaba igitero cya misile ku barwanyi ba Wagner abenshi bagapfa.
Uyu mugabo wari warahiriye kujya i Moscou nyuma yo kwigarurira icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Burusiya kiri mu mujyi wa Rostov-on-Don, yisubiriye nyuma yo guhamagarwa kuri terefoni na Perezida Aleksandr Lukashenko wa Belarus wahise amwemerera ubuhungiro.
Ikigo ISW (Institute for the Study of War) gikorera i Washington DC muri Amerika cyatangaje ko kuriya kwigumura kwa Wagner kugomba gusiga abenshi mu bayobozi b’Ingabo z’u Burusiya birukanwe.
Ni nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu basirikare bashyigikiye uriya mutwe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) biheruka gusubiramo amagambo y’abayobozi batatu ba Amerika bavuga ko Gen Suroviki yari asanzwe ashyigikira umutwe wa Wagner, gusa bikaba bitazwi niba hari uruhare yaba yaragize mu kwigumura kwawo.
Ubwo uriya mutwe wigumura cyakora Gen Sergei Suroviki ari mu babaye aba mbere mu gusaba abarwanyi bawo gusubira mu birindiro byawo.
The New York Times na yo yatangaje ko Suroviki yari abizi ko Prigozhin arimo kwitegura, ndetse ko Leta y’u Burusiya imaze igihe ikora iperereza rigamije kumenya niba hari uruhare yaba yaragize mu gutuma uriya mutwe wigumura.