
General Andre Oketi Ohenzo, yavugiye ijambo ry’iza muri Consert yahuje abaririmbyi ba Matorero atandukanye yo Muri Minembwe, usibye 8ème CEPAC, niyo ititabiriye ibi birori cangwa se igitaramo.
Consert ikaba yarateguwe nub’uyobozi bw’ishuri rikuru rya U.E.MI, akaba ari nomuri Salle y’irishuri Consert yateraniye.
Ama Chorale yitabiriye akaba ari Catholique kuva muri Madegu, CADC kuva muri Muzinda, Choral Umoja ya Mibunda, CELPA kuva Ilundu, CELPA ya Kalongi, Gakenge havuye Omopro, ndetse na Uamusho yavuye Madegu tutibagiwe na CADAF yavuye Murutigita.
Inzego z’umutekano muri Minembwe nazo zitabiriye iki Kirori, aho zaje zirimo kizigenza wabo Gen Ohenzo akaba yanasabye umwanya bamuhaye ijambo agira ati: “Nejejwe nokubana namwe Kandi mbasezeranije kuzabaha amahoro ukonshoboye kose”.
Gen Andre Oketi Ohenzo, akaba aheruka kubwira naba Tware ba Minembwe ko azakorana nabo ndetse asezeranya aba Chefs ko azagerageza kubitoza abasirikare be, ibi akaba yaranabitangije , abaturage baturiye Minembwe bavuga ko abitoza abasirikare be igihe agiye muri Parade cangwa se akarasisi kagisirikare nkuko tubikesha bamwe baganiraga na Minembwe Capital News.