Gira ibyo umenya ku gitero u Bubiligi bushinja igisirikare cya Israel.
U Bubiligi binyuze kuri minisitiri wabwo w’ubanye n’amahanga, Maxime Prevot, yamaganye igitero igisirikare cya Israel cyagabye ku badipolomate barimo n’Uw’u-Bibiligi.
Minisitiri Maxime yatangaje ibi akoresheje urubuga rwa x, aho yavuze ko yatunguwe no kumva ko igisirikare cya Israel cyarashe ku badipolomate 20 barimo n’Uw’u-Bibiligi.
Nk’uko yabisobanuye yavuze ko aba badipolomate bari muruzinduko i Jenin, anavuga ko mbere yuko barukora babanjye kubimenyesha igisirikare cya Israel, ndetse ngo Imodoka barimo byari byoroshye kuzimenya.
Maxime akavuga ko kubera icyo gikorwa igisirikare cya Israel cyakoze, kigomba kugitangaho ibisobanuro bifatika.
Abadipolomate batewe barimo abahagarariye u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholande, Noruveji, u Butaliyani, u Bubiligi na Canada bari kumwe kandi na bamwe mu bahagarariye ibihugu by’abarabu.
Nyamara nubwo u Bubiligi bushinja igisirikare cya Israel icyo gitero, ariko ntacyo iki gisirikare kirabivugaho.
Aya makuru anagaragaza ko iriya nkambi abadipolomate b’ibihugu by’u Burayi basuye ya Jenin, iherereye mu gace ka West Bank gatuwemo n’Abanya-Palestine, kakaba gahora mu myivumbagatanyo y’ibitero by’ingabo za Israel.