Gira ibyo umenya kuri Green Card yongeye ku garuka.
Itombora rya Green Card ryongeye kugaruka, rihesha umuntu amahirwe yo gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Binyuze mu itombora rya Green Card, Abanyamahanga ibihumbi 50 bahabwa uruhushya rwo gutura muri iki gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binyuze mu guhabwa Green Card.
Impamvu ituma benshi bifuza kuva muri Afrika yaba ariyihe? Iki ni ikibazo bamwe bibaza, ariko abagerageza ayo mahirwe bo bavuga ko cyoroshye ku gisubiza. Abenshi bavuga ko ari uguhunga ubushomeri n’izindi mpamvu zituma ubuzima bukomera muri EAC ndetse no muri Afrika yose muri rusange, bakajya kwiga no gukorera amadolari.
Rero, amahirwe yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe mu buryo bwa Green Card atangwa rimwe mu mwaka, aho abayakeneye bahabwa ukwezi kumwe kwo kwiyandikisha.
Byamaze ku menyekana ko kugerageza ayo mahirwe yo guhabwa Green Card muri uyu mwaka w’ 2024 bizatangira tariki ya 02/10/2024.
Hari abakekaga ko Dv Lottery ari uburyo bushya bw’ubucakara!
Hari abumvaga ko abahabwa Green Card bajyanwa gutuzwa muri Leta zidatuwe cyane, bakibaza ko ari nka bimwe byakorwaga kuva mu kinyejana cya 15 kugeza mu cya 18, aho Abanyafrika bacuruzwaga bakajyanwa ku migabane itandukanye kugira ngo bakoreshwe imirimo itandukanye mu mwanya w’amamashini cyane ko cyari igihe isi yari itaratera imbere mu byerekanye n’ikoranabuhanga.
Gusa siko bimeze nk’uko abagerageza ayo mahirwe yo kubona Green Card babihamya, bikanashimangirwa na bamwe mu bamaze kuzibona ndetse banatuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuko agezeyo ahita atuzwa, akajya ku isoko ry’umurimo kimwe n’abandi Banyamerika basanzweyo.
Kumenya umubare w’abagerageza amahirwe yo kubona Green Card, biragoye ku bimenya ariko abazihawe batangazwa nyuma y’amezi arindwi uhereye igihe itariki ya nyuma yo kwakira amadosiye yahagereye.
MCN.
Let me try