Umugabo w’imyaka 71, w’u munyamerika bya tangajwe ko yagizwe umwere nyuma y’uko yaramaze imyaka mirongwitanu muri gereza(50).
Ni Glynn Simmons, wari warafunzwe ku cyaha cy’ubwicanyi. Mu byatangajwe n’urukiko bavuze ko ibyaha Glynns yafugiwe atabikoze ko hubwo yabeshewe.
Uyu Mugabo w’umunyamerika yahaniwe muri leta ya Luisiana mu mwaka w’1974, akaba yarazize umugabo witwaga Only Sue Rogers, w’ishwe muri uwo mwaka.
Simons, yareganwe na Don Roberts, rugikubita ba banjye gukatirwa igihano cy’urupfu, mu mwaka w’1975.
Bigeze mu mwaka w’ 1977 igihano cyabo urukiko rwaje ku guhindura bakigira icyabundu. Uriya mugenzi wa Simmons, we yaje kurekurwa mu Mwaka w’ 2008.
Muri uyu mwaka 2023, ahagana mu kwezi kwa Cyenda, umucyamanza witwa Palumbo , yaje gutegeka ko urubanza rwa Simmons rusubirwamo binatuma umunyamategeko Vicki Bahenna avuga ko abashinja cyaha bananiwe kugaragaza ibimenyetso. Hakaba harindi raporo ya Polisi ya vuga ko hari abandi bantu bari bafatikanije na Simmons kwica Rogers, ariko bakaba barabuze.
Ibi byose Behenna yaje kubinenga avuga ko ntakimenyetso nakimwe gifatika gihamya icyaha Simmons.
Aharero niho Simmons yaje kugirwa umwere anahabwa ibihumbi 175 by’amadorali y’Amerika, nk’indishyi ya kababaro. Gusa Simmons avuye muri gereza agaragaraho indwara ya canseri, ubu akaba arimo kwivuza, nk’uko ikinyamakuru cya New York Post, cyabitangaje.
Bruce Bahanda.