• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Goma: Bintou Keita yahuye n’abayobozi ba AFC/M23.

minebwenews by minebwenews
June 13, 2025
in Conflict & Security
0
Goma: Bintou Keita yahuye n’abayobozi ba AFC/M23.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Goma: Bintou Keita yahuye n’abayobozi ba AFC/M23.

You might also like

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

Intumwa y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye muri Congo, akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita yahuye n’abayobozi ba kuru bihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/06/2025, ni bwo uyu muyobozi wa MONUSCO yabonanye n’abayobozi ba AFC/M23 bagirana ibiganiro, aho byibanze kubirebana no gushyigikira inzira iyo ari yo yose iganisha ku gisubizo kirambye cy’umutekano n’ibibazo bya politiki iki gihugu kirimo.

Baganiriye no kuzindi ngingo zitandukanye zirimo n’izirebana no kugarura ubutegetsi bwa Leta mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Kuri izi ngingo, AFC/M23 yashimangiye ko yiyemeje kurengera abaturage no guharanira iterambere mu bice babohoje.

Mbere y’uko Bintou Keita agera i Goma, MONUSCO yari yatangaje ko mu ruzinduko agiye kuhagirira azagirana ibiganiro n’imiryango y’abagore ikora ibikorwa by’ubutabazi, abakozi ba Loni bagikorera i Goma, ubuyobozi bw’ingabo za SADC zoherejwe kurwanya umutwe wa M23 n’ubuyobozi bwa AFC/M23.

Uru ruzinduko rwe muri iki gice kigenzurwa n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa rugaragaza impinduka mu buryo bw’imikoranire y’umuryango w’Abibumbye n’impande zihanganye muri iki gihugu.

Kugeza ubu Monusco igaragaza ko igifite ingabo zayo mu mujyi wa Goma; ivuga ko igikomeje kurinda abasivili no gushyigikira amahoro nk’uko n’ubundi ibi byagarutsweho na Bintou Keita muri iki kiganiro yagiranye na AFC/M23.

Gusa, AFC/M23 yo yakomeje gushinja Monusco gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro yagiye igira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Tags: AFC/m23amahoroBintouGoma
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka...

Read moreDetails

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk'umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya...

Read moreDetails
Next Post
Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?