Goma: Igitero FARDC n’abambari bayo baraye bagabye kuri AFC/M23, yakibahereyemo isomo rikomeye.
Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu ijoro ryaraye rikeye ryagabye igitero simusiga mu nkengero z’u mujyi wa Goma ku barwanyi ba Alliance Fleuve Congo, AFC, ibarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bagisubiza inyuma, nk’uko ubuyobozi bwa AFC bwabyigambye.
Kuva tariki ya 27/01/2025, umujyi wa Goma n’inkengero zawo bigenzurwa na AFC/M23, ninyuma y’aho iri huriro rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa riwirukanyemo ingabo za Congo(FARDC), FDLR, ingabo z’u Burundi(FDNB) na Wazalendo n’izindi ngabo z’amahanga zafashaga iza Kinshasa kurwanya iri huriro rya AFC/M23.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu, iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryagabye ibitero mu duce turi mu nkengero z’uyu mujyi wa Goma, turimo Kyeshero, Lac-Vert na Ndosho, maze abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 babisubiza inyuma, ndetse kandi ngo bababaza iri huriro ryabagabyeho ibitero.
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Congo, FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko bihita bisubizwa inyuma.
Byagarutsweho kandi n’umuvugizi w’igisirikare wa AFC/M23, Lt.Col. Willy Ngoma, aho yagaragaje ko abarwanyi bawo bakubitaguye kubi ririya huriro ryageragezaga kubagabaho biriya bitero.
Yagize ati: “Nyuma y’ubushotoranyi bw’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR na Wazalendo….) mu bice byinshi no mu nkengero za Goma, ubu ibintu byasubiye mu buryo kandi haratuje. Intare ziri maso. Kandi zakubitaguye kubi umwanzi.”
Ubundi kandi Guverineri w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasabye abaturage bo mu mujyi wa Goma gutuza, abamenyesha ko AFC/M23 ihora yiteguye kubashakira amahoro n’umutekano.