Goma mu Myigaragambyo, Ibihumbi by’Abaturage Basaba Ko AFC/M23 Igaruka muri Uvira
Mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abaturage barenga 200,000 bitabiriye imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere, basaba ko ingabo za AFC/M23 zagaruka mu mujyi wa Uvira, ndetse ko hakorwa ibiganiro byimbitse kandi byubaka hagati y’impande zose zifite uruhare mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba baturage, biganjemo urubyiruko, abagore n’abagabo bo mu byiciro bitandukanye by’imibereho, batangaje ko gusaba AFC/M23 kuva muri Uvira hatabayeho amasezerano cyangwa ibiganiro byizewe bigamije amahoro arambye, ari ukwirengagiza uburenganzira bw’abaturage no gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere.
Abitabiriye imyigaragambyo bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busaba “ukuri, amahoro n’ubutabera”, banamagana ibyo bise imiyoborere itita ku nyungu z’abaturage, ahubwo igendera ku nyungu za politiki zo ku rwego rwo hejuru.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y’uko AFC/M23 yaba yatangiye kuva mu bice bimwe byegereye Uvira, nyuma y’ubusabe bw’inzego mpuzamahanga. Icyakora, uyu mutwe umaze igihe utangaza ko uzakomeza urugamba kugeza igihe impamvu zatumye ufata intwaro zizakemurirwa mu biganiro bya politiki.
Abigaragambya bemeza ko AFC/M23 yagaruye ituze n’ibikorwa by’ubucuruzi mu turere yagenzuraga, bityo bagashimangira ko igisubizo cy’aya makimbirane kitari mu kurwanya uwo mutwe mu buryo bwa gisirikare gusa, ahubwo kiri mu gushakira hamwe umuti urambye w’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi byibasira uburasirazuba bwa Congo.
Iyi myigaragambyo ikomeje gukurikiranwa n’amahanga, aho ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba ko haba ibiganiro byimbitse hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe yose ifite uruhare mu bibazo by’umutekano, hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.






