
Governor w’intara ya Kivu yamajyepho, Théo Ngwabije Kasi, yatangaje ko ingabo z’igihugu cabo FARDC,kitarashe kubutaka bw’Urwanda, ibi bikaba binyuranyije nibyo leta y’Urwanda yatangaje.
Mwitangazo ryasohowe nubuyobozi bukuru bwa RDF, rigira riti: “Ahagana mumasaha ya sakumi yurukerera , abasirikare ba FARDC barihagati 12 na 14 b’injiye kubutaka bw’Urwanda butagira nyirabwo, barasa kumupaka wa Rusizi.”
Iki Gisirikare c’Urwanda casobanuye ko abashinzwe umutekano w’Urwanda barashe basubiza aba RDC , aba RDC bahitamo kuyabangira ingata basubira mugihugu cabo.
Naho Théo Ngwabije Kasi, we yasobanuye ko abasirikare babo naba Polici barashe amabandi ariko barasira kubutaka bwabo bwa RDC, hafi numupaka.
Ngwabije Kasi, yavuze kandi ko igihe igisirikare cabo carasaga amabandi harumwe wapfuye undi umwe arafatwa akaba ari gukurikiranwa muburyo bwiperereza.