
Govenor w’Intara ya Kivu Yaruguru Lt Gen Constant Ndima, yasubijwe inshingano ze zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara nyuma y’igihe kitari gito azambuwe.
None Tariki 16.03.2023 ahagana saa tanu( 11: 30”) nibwo ayamakuru twayakiriye kuri Minembwe Capital News.
Nikuri uyu wa Gatatu tariki ya 15.03.2023 nibwo bwana Lt Gen Ndima yongeye gusubizwa Inshingano zokuyobora ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu Yaruguru, abihabwa n’Umukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa.
Nkuko bivuzwe byavuzweko Tshiwewe ko ariwe wamusabye gutanga ibyo afite byose mu bushobozi bwe yabivuze agize ati : “kugira ngo turusheho gukomeza kugirirwa icyizere n’inzego zirihejuru mugihugu.”
Gen Ndima yari yarambuwe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu Yaruguru mu mwaka tuvuyemo wa 2022, ku mpamvu byari byiswe ko azambuwe kubwinyungu z’igihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Bwana Lt Gen Ndima Constant, Yasubijwe izinshingano azitsimbuyeho Général-Major Shiko Tshitambwe.
Gusubizwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’igisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo ( FARDC), muntara ya Kivu Yaruguru bivuze ko Lt Gen Constant Ndima ari we ugomba gutanga amabwiriza yose arebana n’Igisirikare cya leta ya Kinshasa, hakaba harimo no guhangana numutwe wa M23 ukigenzura ibice byinshi by’iriya ntara.
Ibi bibaye kandi ingabo za M23 ziyemeje kunvira imyanzuro yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC zikaba zirikubahiriza kuva mubice bari barigaruriye.
Iyi myanzuro yafashwe Tariki 17.02.2023, igihe abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC bahuriye i Addis-Ababa muri Ethiopie harimo kandi n’a President João Lourenço umuhuza w’Amahoro muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, akaba yarashinzwe ho numuryango wa AFrica Yunze Ubumwe (AU).




