Imirwano ikaze yongeye kuvugwa muri teritware ya Rutshuru hagati ya Wazalendo n’umutwe wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 03/07/2023, saa 1:20pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wambere hongeye kubura imirwano ikomeye mubice biherereye muri teritware ya Rutshuru muduce turi muri Groupement ya Bukombo. Aha akaba ari muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ho muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Nimirwano ikomeye aho byavuzwe ko harimo kumvikana imbunda Ziremereye, iyo mirwano ikaba irimo guhuza inyeshamba zomumutwe wa M23 aho zihanganye n’imitwe ishigikiwe n’a Guverinema ya Republika ya Democrasi ya Congo ariyo Nyatura, Wazalendo, CMC ndetse n’a FDLR. Iy’imirwano mumakuru yizewe Minembwe Capital News imaze kwakira nuko iri kubera muduce dutatu aritwo Shonyi, Mashiga n’a Kavumu two muri Groupement ya Bukombo.
Imbunda Ziremereye zatangiye kunvikana ahagana mumasaha yakare yokuruyu wambere kugeza ayamasaha yigicamunsi. Iy’imirwano ibaye mugihe nomuriri joro ryakeye baraye barwanye hagati ya M23 niyi mitwe ishigikiwe n’a Guverinema ya Kinshasa barwanira mugace ka Kahusa gaherereye muri teritware ya Masisi.
Mumirwano yabaye mwirijoro ryakeye nkuko Minembwe Capital News yabwiye nabamwe mubagize umutwe wa M23 nuko habaye agasenyaguro kuruhande rwa Wazalendo.
Nkuko amakuru akomeza avuga nuko Abaturage benshi bongeye guhunga bagana ibice bitarimo kuberamo intambara. Soseyete Sivile yomuri groupement ya Bukombo ikaba yamaze kwemeza ko abaturage bahunze kubwinshi bagana muri Groupement ya Tongo.
Bati: “Intambara yongeye kwaduka muri groupement ya Bukombo, byatumye abaturage kandi bahunga kubwinshi abandi bazimiye. Turasaba inzego zishinzwe umutekano kurinda abaturage nibyabo.”