Guhohotera abaturage ba Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, byongeye gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’imugihe hongeye gufungwa Kabuye na Mberwa bafunzwe bazira uko baremwe.
Ibi bibaye mukanya gato gashize kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/12/2023, bikaba byabereye mugace ka Temuka, ha herereye mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe wo mu muryango wa Kabuye yabwiwe Minembwe Capital News ko “Kabuye yoharaga akora akazi ko gucuruza Telephone no gukora transfer y’ifaranga akoresheje umurongo wa Airtel na Orange,” akaba asanzwe abikorera aho yarafite iduka muri Quartier ya Temuka.
Nk’uko byavuzwe abashinzwe umutekano ubwo bageraga kw’iduka rya Kabuye bahise ba mwita umunyarwanda batangira kumukubita “ibipfunsi n’ibipasu ariko bakomeza kumwita umunyarwanda.”
Aharero niho mugenzi we Mberwa yaje kumuvugira kuko nawe asanzwe acuruza k’uruhande gato ya Kabuye. Bombi bahise bafungwa kuri ubu byavuzwe ko bajanwe kubiro bya ANR i Goma.
Bruce Bahanda.