Guhohotera Abanyamulenge bikomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajy’epfo.
Umusore witwa Semahoro wo mu bice bya Gahwera ho muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge ingabo za FARDC za mufunze zimuziza uko yaremwe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni mu masaha yo ku gicamunsi cy’ejo hashize itariki ya 11/10/2024 nibwo uyu musore yafashwe arafungwa. Aya makuru avuga ko umusirikare mukuru ureba ingabo za FARDC mu Minembwe niwe watagetse ingabo ze ko zita muri yombi uriya musore.
Mu busanzwe Semahoro wo mu bice bya Gahwera asanzwe akorera muri centre rwagati ya Minembwe aho akoraga akazi ko kohereza amafaranga no kuyakira, ibizwi nka Transfer money. Akoresha umurongo wa Airtel Money, M-PESA na Orange ya Congo.
Usibye n’icyo Semahoro akora no kuri agence y’indege ziva mu Minembwe zija Goma na Bukavu (Minembwe Express).
Bavuga ko ubwo izo ngabo za FARDC zaje gufata uyu musore za mu bwiraga ko ari we uzunyuzwaho amafaranga yo herezwa muri Twirwaneho avuye mu bindi bice, ndetse kandi ngo barimo mukangishaga ko Abanyamulenge ari abanzi b’ibihugu, bityo ko nawe ari umwanzi w’igihugu.
Ariko nk’uko abaturanyi be babisobanuriye ubwanditsi bwa MCN n’uko uyu musore yazize amafaranga yari aheruka kunyuzwaho y’Abalimu bigisha ku ishuri ribanza rya Madegu n’ubwo ibyo ingabo za FARDC zitabikozwa.
Nyuma yaje kujanwa gufungirwa kuri brigade y’ingabo za FARDC iherereye Madegu centre. Kugeza amasaha mu ijoro ryaraye rikeye niho yari agifungiwe nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe.
Mu bihe bitandukanye Abanyamulenge, ahanini urubyiruko bagiye bahohotererwa mu buzi baba bakoramo, bagafungwa benshi muri abo bagiye boherezwa gufungirwa i Bukavu cyangwa i Kinshasa. Cyane cyane iyo bahohotewe n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uwo ziba zishaka kugirira nabi zivuga ko akorana na Twirwaneho cyangwa M23.
Gusa ibyo bibaye mu gihe muri ibi bice bya Minembwe hari umutekano nyuma y’intambara za Maï Maï zari zarayogoje aka karere.
MCN.