Isakwa ryakozwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, muri Quartier ya Bujovu, homuri Kabutembo, m’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, byavuzwe ko hafunzwe abahungu batanu(5), bo m’ubwoko bw’Abanyamulenge (Tutsi) aho bazize ubwoko bwabo.
Uyu musako watangiye igihe c’isaha z’urukerera rwokuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, ziriya Ngabo za FARDC barimo basaka ahanini amazu yabo m’ubwoko bwa Batutsi. Ay’amakuru yakomeje avuga ko ubwo bariya bashinzwe umutekano barimo barimo bakora umusako babwiye abaturage ko ingabo za M23 kozinjiye mu Mujyi wa Goma.
Nimugihe imirwano yarikomeje kubica bigacika mubice byo muri Groupement ya Kibumba na Buhumba, byomuri teritware ya Nyiragongo, aha akaba ari munkengero z’uriya Mujyi wa Goma.
Nk’uko Minembwe Capital News, imaze guhabwa ay’amakuru aba bahungu batanu(5), bafashwe n’abashinzwe umutekano bazira ko ari Abatutsi.
Uwatanze ay’amakuru yagize ati: “Mwebwe muri Abatutsi kandi M23 nibenewanyu.”
Kuri ubu aba bahungu batanu bahise bajanwa gufungirwa muri P2, ahazwi nka gereza y’igipolisi i Goma.
By Bruce Bahanda.