Guhonyora uburenganzira bw’Abanyecongo baba Nyamulenge muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Ni major Mutagata Thomas, usanzwe akora akazi ki gipolisi i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, niwe wongeye gufungwa azira ubwoko bwe Abatutsi.
Minembwe Capital News imaze kwakira amakuru avuga ko “Mutagata Thomas yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa Mbere tariki ya 01/04/2024, afatiwe i Goma, bahita ba mwohereza gufungirwa i Kinshasa.”
Umwe wo mu muryango we yemeje ay’amakuru avuga ko Mutagata Thomas yazize kuba ari Umunyamulenge (Tutsi).
Mu Cyumweru gishize n’ibwo kandi undi Munyamulenge Bienvenu Mbonyi wari umunyeshuri kwishuri rya kaminuza i Bukavu yafashwe n’abasirikare ba FARDC, yoherezwa i Kinshasa gufungirwa yo.
Mu byo yazize, yazize ko ari Umunyamulenge.
Umupolisi Mutagata Thomas, wafunzwe kuri uyu wa Mbere, avuka ahitwa mu Gatanga, mu misozi miremire y’Imulenge, muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
I Kinshasa hafungiwe Abanyamulenge babarirwa mu magana kandi ahanini bose bazira uko basa, cyangwa uko baremwe.
MCN.