Abantu barenga 51 baguye muri stade.
Byibuze abantu 57 bapfiriye muri stade, nyuma y’imirwano n’amakimbirane byavudutse hagati mu bafana b’ikipe za Labé na N’zérékoré, mu gihugu cya Guinée Conakry.
Tariki ya 01/12/2024, ni bwo muri stade iherereye mu mujyi wa N’zérékoré yo muri Guinée Conakry, ubwo habaga umukino wari wahuje ikipe ya Labé na N’zérékoré havutse imvurururu bararwana bikomeye.
Uyu mukino ukaba wari uwanyuma mu irushanwa ryashyinzwe mu rwego rwo guha agaciro perezida Mamadi Doumbouya, uyoboye igihugu nyuma yo gukubita coup d’etat mu 2021.
Imvurururu zikaba zaradutse, ubwo umukino wari uri hafi guhumuza, abafana bo kumpande zombi bakaba bataremeranyije ku byemezo by’umusifuzi, nk’uko iy’inkuru yagiye itangazwa n’ibitangaza makuru byo muri Guinée Conakry.
Binavugwa ko abanafana bari ibihumbi 20 muri stade ya N’zérékoré, kandi mbere y’uko rwambikana habanje kuba intambara ya magambo.
Byaranze baterana amabuye nyuma yoguterana ibipfunsi, ibyatumye inzego zishinzwe umutekano zibirukamo nazo birangira zirwanye, bamwe barapfa abandi barakomereka.
Imibere yabitabye Imana yatangajwe na Leta mu gitondo cyo ku wa mbere, yavugaga ko hapfuye 56, ariko iyo mihare ngo ishobora kurengaho, nk’uko bikomeje gutangazwa ku mbugankoranyambaga.