Kwicwa kuvugwamo inkuru y’urukundo kw’umukinnyi w’Umunyarwanda witorezaga muri Kenya
Rubayita Siragi yari umukinnyi wiruka intera ndende uheruka kuba uwa 13 muri Kigali International Peace.
Polisi muri Kenya ikomeje iperereza ku rupfu rw’umukinnyi w’Umunyarwanda usiganwa ku maguru wishwe kuwa kane ushize mu bushyamirane bushingiye ku mukobwa bakundanaga, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga.
Rubayita Siragi yapfuye azize ibikomere, nk’uko ikinyamakuru The Standard kivuga ko iyo nkuru kiyikesha polisi, nyuma yo gukubitwa n’ukekwa, umukinnyi wo gusiganwa witwa Duncan Khamala, ubwo yari yagiye gusura umukobwa bakundanaga.
Byabereye mu mujyi wa Iten wo mu Ntara ya Elgeyo Marakwet, agace ko bivugwa ko arako hejuru kazwi nka Rift-Valley mu burengerazuba bwa Kenya kazwiho kwitorezayo abakinnyi benshi basiganwa intera ndende kubera umwihariko wako.
Rubayita niho yari amaze igihe yitoreza mbere y’uko muri weekend ishize yerekeza mu isiganwa mu Butaliyani, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya BBC, uwaganiraga na BBC yagize ati: “Nta byinshi navuga ku rupfu rubabaje kandi rwadutunguye rwa Rubayita kuko bikiri mu iperereza.”
Nasra Bishumba, mushiki we, yabwiye itangaza makuru ati: “Umuryango wacyu wohereje itsinda kuzana umurambo we iwacu murugo aho dushaka kumuha urukundo yahaye buri wese atizigamye no kumwubaha nk’umuvandimwe udasanzwe yari we.”
Mu makuru yakomeje kwandikwa kurupfu rwuyu mukinnyi, ikinyamakuru cya The Standard kivuga ko Rubayita yagiye gusura umukobwa nawe usanzwe arumukinnyi mu mikino yo gusiganwa bahoze bakundana hano i Iten nyuma yo gufunga imizigo yitegura kwerekeza mu Butaliyani abanje guca i Kampala muri Uganda gufata Visa no kunyura iwabo mu Rwanda. Uru rugendo rwe rwokuja gusura umukobwa nirwo rwaviriyemo urupfu rwe!
Rubayita yari umusore w’imyaka 34 yari umukinnyi wiruka metero 5,000, 10,000, ndetse n’igice cya marato (21km), ahagarariye u Rwanda yitabiriye amarushanwa atandukanye muri Uganda no mu Butaliyani.