Abategetsi muri Republika ya Democrasi ya Congo, biyemeje kwinjira murugamba nyirizina bahanganyemo n’a M23 kugeza barutsinze kandi biyemeza ko bazatahana Intsizi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 30/06/2023, saa 4:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hirya nohino mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, habaye ibirori byokwizihiza umunsi w’ubwigengenge ugira uwa 63, murubwo buryo niho abayobozi batandukanye bagiye bafata ijambo maze bavuga ko bagiye kwinjira mubihe byo gutsinda umutwe wa M23, umaze igihe kingana n’umwaka nigice bahanganye ningabo za Republika ya Democrasi ya Congo. N’intambara yasize uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi byo muburasirazuba bw’iki gihugu.
Umuyobozi wa Gisirikare wa 34ème région militaire Gen Major Bruno Mpenzo, yagize ati : “Tugomba gutinyuka kandi ikiruta byose tugomba gushira ubwoba. Umwanzi wacyu ari mubicye bya Kibumba kandi urebye abantu bose bahungiye aho turi tugomba kumenya abo turibo. Twizere kandi ko ingabo zacyu zitaheba umujyi wa Goma, twitegure gutsinda umwanzi wacyu M23 urubyiruko rwose rwa Goma tugomba gufatikanya.”
Gen Major Bruno Mpenzo, yasezeranije kandi aba Congomani ko vuba ingabo ze zizaba zamaze kwirukana abagize M23 mubicye byose babarizwamo.
Ibikandi byatangajwe n’a Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yaramaze guhabwa ijambo rijyanye n’isabukuru y’ubwigenge bw’iki gihugu igira iya 63.
RDC imaze igihe ihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23; igashinja u Rwanda kuba ari rwo ruwufasha.
Tshisekedi mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu RTNC yavuze ko yiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu cye, kugeza kibonye intsinzi ya nyuma.
Yagize ati: “Ndashimira ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo,ziri gukora ubutaruhuka mu rwego rwoguhashya umwanzi no kugira ngo amahoro n’umutekano by’ingenzi mu iterambere ryacu bigaruke.”
“Nimwizere ko iyi ntambara turwana buri munsi kugira ngo turinde ubusugire bw’igihugu cyacu tuzayirwana kugeza ku ntsinzi ya nyuma.”
Ni Tshisekedi washimangiye ko kuri ubu ubushobozi bwa FARDC bwo guhangana n’uriya mutwe umaze umwaka ugenzura bimwe mu bice byo muburasirazuba bw’iki gihugu ahanini muri Kivu y’Amajyaruguru.