Guverineri Jean-Jacques Yasabye Ubumwe n’Imibanire Myiza Nyuma Yaho ageze i Uvira
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23/01/2026, yongeye kugera mu mujyi wa Uvira, umurwa mukuru w’agateganyo w’iyo ntara, nyuma y’igihe kirenga iminsi 40 yari amaze awuvuyemo bitewe n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Ibyo bibazo byari byaratewe n’imirwano yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta, aho uwo mutwe wari warigaruriye umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’ukwezi gushize, mbere yo kuwuvamo ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku munsi we wa mbere agarutse muri uwo mujyi, Guverineri Purusi yagejeje ku baturage ubutumwa bukomeye bwibanda ku mahoro, ubumwe n’imibanire myiza, abasaba kwirinda amagambo n’ibikorwa byose bishobora kongera gukurura amacakubiri n’umwiryane mu baturage.
Yagize ati: “Kugira ngo tugere ku mahoro arambye, ntidukwiye kugwa mu mutego w’umwanzi. Tugomba kubana mu bumwe no mu bwiyunge, kuko turi abana b’igihugu kimwe, kandi twese dukomoka ku muryango umwe.” Ibi yabivugiye mu nama rusange yagiranye n’abaturage b’i Uvira.
Mu butumwa bwe, Guverineri w’iyi ntara yasabye abaturage guhagarika burundu imvugo z’urwango n’ibikorwa by’urugomo, cyane cyane byibasira Abanyamulenge n’andi moko atuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yashimangiye ko ayo magambo n’ibikorwa ari amayeri y’umwanzi agamije gusenya ubumwe n’imibanire y’abaturage.
Yagize ati: “Ntimukagwe mu mutego wo kuvuga ngo tuzatera Abanyamulenge, tuzabica cyangwa tuzabatwikira amazu. Ibyo ni umukino w’umwanzi. Imiryango y’Abanyamulenge yavuye hano si abanzi bacu, ni abavandimwe bacu. Tuzabashaka bongere batahe, kuko ari abacu.”
Nubwo Guverineri yatangaje ubu butumwa, Abanyamulenge bakomeje guhutazwa n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za FARDC mu mujyi wa Uvira, aho bashinjwa ururimi bavuga rw’Ikinyarwanda n’ubwoko bwabo bw’Abatutsi. Byongeye kandi, kuva umutwe wa AFC/M23 wava i Uvira, habaruwe abaturage barenga 28 bamaze kwicwa, bashinjwa kuba ibyitso by’uyu mutwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bakuye ingabo zabo mu mujyi wa Uvira mu cyumweru gishize, ahanini kubera igitutu cya dipolomasi cyashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’iyo mvururu, ingabo za Leta zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo zongeye kwinjira muri uwo mujyi.
Uretse Guverineri w’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi, n’abandi bayobozi batandukanye ba Leta bakomeje kugera i Uvira mu rwego rwo kugarura ubuyobozi n’imikorere isanzwe y’inzego za Leta.






