
Guverineri mu Ntara ya Ituri, Lieutenant General Johnny Luboya, kuruyu wa Kabiri yasabye Abantu bose bari munsi y’ubuyobozi bwe gukorera hamwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 17/08/2023, saa 5:47Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ari kumurwa Mukuru w’Intara ya Ituri, Lt General Johnny Luboya Nkashama, yasabye abaturage na bashinzwe umutekano kuba umwe no gukorera hamwe kugira bashakire ako karere umutekano mwiza. Ibi yabivuze mugihe barimo berekana amabandi y’iba akoresheje imbunda yari yafatiwe muribyo bice .
Uyu muyobozi akaba yemezako amabandi yose akorera muri kariya karere atari nvukire zahariya yagize ati: “Abantu bose bica ndetse bakana nyaga ntibivuze ko bose baba bavuka hano ahubwo harabavuye no mu zindi Ntara, bakabona gukorana byahafi nandi mabandi yo mu moko akomoka hano muri Ituri.”
Uyu mugabo yongeye guhamagarira abagiye mu Nama, i Kinshasa n’i Nama irikwiga kuri Etat de Siège ko bagomba gutanga message yogukorerahamwe kwabanya Ituri ndetse n’ubuyobozi bwa gisirikare kugirango babashe kugera ku mahoro arambye.
Hakaba hashize ibyumweru 3 uyu muyobozi w’Intara yemejeko impunzi zigera 430 000 ko zimaze guhunguka zisubira mumihana yabo.
Lieutenant General Luboya Johnny, yemejeko gutaha kwaziriya mpunzi biva kugahenge kamahoro karangwa muriyo Ntara ya Ituri .