Kubera ubwicanyi buheruka gukorerwa Wazalendo i Goma, Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yahamagajwe i Kinshasa.
Ni ubwicanyi bwabaye mu Cyumweru gishize tariki 05/09/2023.Iyi Guverinoma ya Congo yo yatangaje ko abapfuye ari abantu 43, mugihe Wazalendo bo bahamya ko abapfuye ari abantu 108.
Lt Gen Ndima yahamagajwe i Kinshasa nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Perezida Félix Tshisekedi yari yohereje i Goma itsinda ryarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba n’uw’umutekano, Peter Kazadi, mu rwego rwo gukurikirana ibyabaye.
Iritsinda ryavuye i Kinshasa, basohoye itangazo rivuga ko hamaze gufatwa ingamba zikomeye, zirimo no guhamagaza Guverineri Ndima.
Usibye uyu musirikare, hanahamagajwe n’abandi ba Colonel babiri barimo ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu wabaga mubice bya Goma, ukekwaho kugira aho ahurira na buriya bwicanyi bwakorewe abigaragambyaga.
Hari amakuru avuga Lt Gen Constant Ndima Kongba unasanzwe akuriye ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yaba ari we watanze itegeko ku basirikare ngo barase abigaragambyaga.
Andi makuru cyakora avuga ko amabwiriza yatanzwe na Major Gen Ephraim Kabi ukuriye umutwe w’abasirikare barinda Tshisekedi, binyuze muri Colonel Mike Mikombe uyobora abasirikare bo muri uriya mutwe baba mu mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/092023.