Ubutegetsi bwa Repubulika ya Kenya bwa bujije ikoreshwa ry’imifuka ya pulasitike (amashashi) yafashaga mu gukusanya imyanda.
Ni itegeko ryasohotse bwa mbere muri 2017 ribuza amashashi ya pulasitike akoreshwa mungo no mu bucuruzi.Ibi Abanyakenya ntabwo bigeze ba byubahiriza muburyo bwo gukumira umwanda.
Urugero, umurwa mukuru w’igihugu cya Kenya, Nairobi utanga toni zigera ku 2,400 z’imyanda ikomeye yaburimunsi, icya gatanu cyawo kikaba ari plastike.
Ariko ubu, ubu birasa nkaho Kenya yateye indi ntambwe ikomeye mu kurwanya umwanda wamashashi na pulasitike.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibidukikije (NEMA) cyatangaje ko kibujije ikoreshwa ry’imifuka ya pulasitike mu gukusanya imyanda hirya no hino mu gihugu, kivuga ko nyuma y’iminsi 90 ubwo ni nyuma y’itariki ya 08/04/2024, igihe itangazo ryatangwaga bwa mbere, imifuka ya pulasitike ntizoba iki cyemerwa ku masoko.
Byongeye kandi, imyanda yose ivanwa mungo, haba mu bigo bya leta n’abikorera ku giti cyabo, imikorere n’ibikorwa, igomba gutandukanywa igashyirwa mu mifuka y’imyanda ya bugenewe.
MCN.