Intambara ya Magambo hagati ya leta ya Congo Brazzaville na Congo Kinshasa, n’imugihe Kinshasa yanenze uruzinduko rwa Perezida Sassou N’guesso yagiriye mu Rwanda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 25/07/2023, saa 8:22pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Guverinema ya Congo Brazzaville, yamaganye Kinshasa kubyo yari heruka gutangaza inenga ko Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’guesso yagiriye uruzinduko mugihugu c’u Rwanda. Iyi leta yabyamaganye inyuze muri Minisitiri wiki gihugu womuri Minisiteri y’itumanaho bwana Thiery Lezin, n’imugihe yarimo akorana ikiganiro n’itangaza makuru ry’icyo gihugu .
Ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame kubwo kwakira neza Perezida wacu Denis Sassou N’guesso, kandi ndamushimira kw’ijambo yabwiye aba Kongomani ko bitaringombwa ko igihe Ng’uesso agiye gusinya ibyimikoranire n’ibindi b’ihugu agomba kubanza akabibwira abo Kongomani.”
“Urwanda n’umufatanya b’ikorwa wacyu w’ingenzi kandi tuzakomeza gukorana nabo byahafi. Brazzaville ntabwo turi agace cyangwa Intara iyobowe na Guverinema ya Republika ya Demokarasi ya Congo, oya turi igihugu cyigenga.”
“Kuba hoba hari ibibazo biri hagati ya Congo kinshasa, nigihugu c’u Rwanda, ibyo singombwa ngotube twabihagararaho ntibi tureba nagato kuko ari bibazo by’imbere mubihugu byanyu.
Turihanangiriza Kinshasa kutatuvanga mubibazo bafitanye na leta ya Kigali.”
Yakomeje agira ati: “Ingoma zose zatambutse muri Congo Kinshasa, ntabwo twigeze ntwunva benaya magambo kuba RDC idutuka n’ibintu tutigeze twunva bikozwe nabayobozi biyi leta ya Perezida Félix Tshisekedi. Iyi leta kandi kuba ikomeje gukwirakwiza invugo zagasuzuguro birimo kwangiriza iki gihugu ca Congo kinshasa.”
“Turasaba ko Kinshasa ifatigwa ibihano kandi bikazayiviramo kubona ingaruka zibyo bakomeje kwikora.”
Uyu mu Minisitiri w’itumanaho muri Congo Brazzaville, yongeye ho ko “Republika ya Demokarasi ya Congo igomba kumenyako leta ya Brazzaville ibatungiye aba Kongomani bagera ku milioni 2 babayeho batagira n’ibyangombwa, kandi bakahakorera n’ibikorwa bigayitse birimo kwiba abana , urugomo, kubaka amakanisa atazwi ndetse nibindi byinshi. Congo Kinshasa nimenye ko Congo Brazzaville arigihugu cyigenga kandi gifite uburenganzira bwo gukorana nuwo gishaka.”