Habaye imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC.
Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’iz’u mutwe wa AFC/M23 yabereye mu duce two muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Iyi mirwano yabaye ku wa gatatu tariki ya 30/07/2025, aho yabereye neza mu gace ka Kamakombe, ko muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gihe ariko bivugwa ko yatangiye ku wa kabiri, itangirira mu gace ka Mbayo na ko gaherereye muri grupema ya Bugorhe muri iyi teritware ya Kabare.
Hari nyuma y’aho ngo uyu mutwe wa M23/M23 wari wongereye abasirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu, nk’uko uruhande rwa Leta rubitangaza.
Ndetse kandi uru ruhande rwa Leta ivuga ko uyu mutwe ko ari wo watangiye kugaba ibi bitero, nubwo ku rundi ruhande bivugwa ko FARDC n’abambari bayo ari bo bagabye ibitero bwa mbere, abandi n’abo birwanaho.
Abahagarariye sosiyete sivili bo bemeza ko nyuma y’umunsi w’ibitero bikaze ndetse n’ibitero byo gusubiza AFC/M23, FARDC yongeye kugaragaza ko ishaka kongera kugaba ibitero kuri uwo mutwe i Kamakombe mu gitondo cy’ejo hashize.
Nyamara ibi byarangiye uyu mutwe wa AFC/M23 wigaruriye turiya duce twose twaberagamo imirwano.
Aya makimbirane akomeje mu gihe impande zombi zashyize umukono ku mahame ngenderwaho agamije guhagarika intambara.
Ubundi kandi izi mpande zombi zari zemeranyije no guhagarika imirwano, ari nabyo bituma zinengwa kurenga kuri ayo masezerano nubwo bigoye kumenya uyarengaho bwa mbere.